Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, Areruya Joseph na Team Rwanda baherutse kwegukana Tour de l’Espoir, bakiranywe ubwuzu n’urugwiro n’abafana ndetse n’abayobozi muri Minisiteri ifite siporo mu nshingano.
Iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 23 aba bakinnyi begukanye, ryaberaga mu gihugu cya Cameroun, Arerura Joseph akaba ari we wasoje ari uwa mbere akegukana umupira w’umuhondo ku rutonde rusange.
Iyi ntsinzi kandi yanatumye iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 yemererwa kuzitabira irushanwa ryitwa Tour de l’Avenir, rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje iyi myaka.
Mu kiganiro gito Areruya Joseph yagiranye n’itangazamakuru bakigera i Kanombe, yatangaje ko iyi ntsinzi yiyongera ku zo bamaze iminsi babona, bazikesha ikinyabupfura, imyitozo ihagije ndetse no kumvira inama z’ababakuriye bafite icyo babarusha muri uyu mukino.
Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, yashimye ishyaka ry’aba bakinnyi, anavuga ko ubu bakomeje gukaza imyitozo kuko hakiri amarushanwa menshi yo kwitabira.
Ati” Tugomba gukomeza guhatana tukazamura amanota yacu ku rwego rwa Afurika.”
Areruya Joseph na Team Rwanda baherukaga kwakirwa nk’intwari mu kwezi gushize, nyuma yo kwegukana irushanwa La Tropicale Amissa Bongo yaberaga mu gihugu cya Gabon.