• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Arsenal na Chelsea zabonye itike ya ½ cya Europa League

Arsenal na Chelsea zabonye itike ya ½ cya Europa League

Editorial 19 Apr 2019 IMIKINO

Arsenal yaraye itsindiye Napoli iwayo igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya Europa League, ibona itike yo gukomeza muri ½ aho izahura na Valencia yo muri Espagne. Chelsea na yo yakomeje imaze gutsinda Slavia Prague ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura.

Napoli yari yakiriye uyu mukino nyuma yo gutsindirwa ibitego 2-0 mu Bwongereza, mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, yasabwaga gutsinda uyu mukino byibuze ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu.

Iyi kipe y’umutoza Carlo Ancelotti yagerageje gushaka igitego mu minota ya mbere y’uyu mukino wo kwishyura, ariko igasanga na Arsenal ihagaze neza, aho nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse mu minota 15 ibanza.

Umunyezamu wa Arsenal, Petr Cech, yakoze akazi gakomeye akuramo umupira wari utewe na Jose Callejon ahagana ku munota wa 16 mbere y’uko Napoli yangirwa igitego cyatsinzwe na Arkadiusz Milik umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma yo kuvunikisha Aaron Ramsey wagize ikibazo cy’iminsi akava mu kibuga ku munota wa 33 w’umukino, Arsenal yafunguye amazamu ku mupira w’umuterekano wavuye ku ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri Alexandre Lacazette, aba ari na we urihana, atera umupira umunyezamu Meret atigeze akurikira, uruhukira mu izamu.

Napoli yongeye gusa n’iyihariye uyu mukino, igerageza uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Lorenzo Insigne na Milik, ariko imipira yose bateye ntibashe kugera mu izamu rya Petr Cech mu gihe Pierre- Emerick Aubameyang yahushije igitego cyabazwe nyuma y’iminota mike amakipe yombi avuye kuruhuka, umupira ujya hejuru y’izamu ukozweho n’umunyezamu Meret.

Arsenal yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0, ikomeza muri ½ ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino yombi. Uyu, wari umukino wa 50 iyi kipe yo mu Bwongereza yatozwagamo na Unai Emery.

Indi mikino ya ¼ yabaye kuri uyu wa Kane, Chelsea yatsinze Slavia Prague ibitego 4-3, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Eintracht Frankfurt yatsinze Benfica ibitego 2-0, amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, iyi kipe yo mu Budage ikomeza ku bitego yatsindiye hanze mu gihe Valencia yasezereye Villarreal ku bitego 5-1 mu mikino yombi, ni nyuma yo kuyitsinda 2-0 mu mukino wo kwishyura.

Muri ½, imikino ibanza izaba tariki ya 2 Gicurasi, aho Arsenal izahura na Valencia undi mukino uhuze Eintrancht Frankfurt na Chelsea mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 9 Gicurasi 2019.

Aaron Ramsey waguzwe na Juventus ashobora kuba atazongera kugaragara mu mwambaro wa Arsenal nyuma yo kuvunika

Abafana ba Napoli bari bacanye ibishashi

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cyabahesheje intsinzi muri uyu mukino

Alexandre Lacazette ahana ikosa ryavuyemo igitego cya Arsenal

Arkadiusz Milik yatsindiye Napoli igitego ku munota wa 24, umusifuzi aracyanga

Faouzi Ghoulam ahobera mugenzi we Lorenzo Insigne wari usimbuwe mu gice cya kabiri

Jose Callejon yahushije igitego ku mupira we wasubijwe inyuma na Petr Cech

Lacazette yateye umupira ahana ikosa, uruhukira mu izamu

Meret yabangamiye Aubameyang amubuza gutsinda mu minota ibanza y’igice cya kabiri

Unai Emery yatozaga umukino wa 50 muri Arsenal

Uyu rutahizamu w’Umufaransa ni we utsindiye Arsenal kuri coup-franc muri Europa League nyuma ya Thierry Henry mu 2003

Sokratis Papastathopoulos agerageza guturisha Kalidou Koulibaly wari urakaranyije na Laurent Koscielny mu rubuga rw’amahina rwa Arsenal

Src : IGIHE

2019-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025
Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro

Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro

Editorial 13 Aug 2016
Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Editorial 09 Mar 2019
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Editorial 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda
Mu Mahanga

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Editorial 26 Jan 2016
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya
Amakuru

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Editorial 08 Sep 2021
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?
ITOHOZA

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Editorial 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru