• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Editorial 16 Jan 2019 UBUKERARUGENDO

Ikipe ya Arsenal FC isanzwe imenyekanisha u Rwanda binyuze muri muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, yateguye amarushanwa agamije korohereza abafana bayo kuza gusura ibyiza bitandukanye bitatse igihugu.

Binyuze ku rubuga rwayo, Arsenal yatangaje ko ‘Visit Rwanda’ yanditse ku kuboko kw’imipira y’iyi kipe yatanze amahirwe ku bantu batatu bazatsinda irushanwa ryiswe ‘Champion Challenge’, bakazasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi umunani bishyuriwe byose.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abazajya kureba imyitozo izabera ku kibuga cya Arsenal, i Londres mu Bwongereza tariki ya 22 Mutarama 2019.

Buri mufana uzaba wariyandikishe binyuze hano azashyirwa mu itsinda n’umukinnyi wo mu ikipe ya mbere, aho bazafatanya gusubiza ibibazo bisaba ubwenge n’ibindi bisaba imbaraga z’umubiri.

Umufana uri mu itsinda ryatsinze azegukana igihembo cya babiri kigizwe n’itike yo kuza mu Rwanda no gusubira mu Bwongereza, icumbi muri imwe muri hoteli zikomeye, serivisi zo gusura pariki zitandukanye aho azabasha kwiboneza inyamaswa zirimo Ingagi zo mu birunga.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ’Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.

2019-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023
Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Editorial 11 Jan 2018
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Editorial 15 Dec 2023
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Editorial 10 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022
Lt Col Rugigana  bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Editorial 08 Mar 2018
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?
Amakuru

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Editorial 31 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru