• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Ubwanditsi 16 Apr 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali yakinaga na APR FC umukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda, banganya 2-2 bityo ikipe y’ingabo z’igihugu isubikirwa ibyo guhabwa igikombe.

Ni umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino wari bube mu minsi ishize ariko urasubikwa kuko APR FC yari yapfushize umutoza wayo DR Adel Zrane wongereraga abakinnyi ingufu.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, ikipe ya APR FC iyo iwutsinda yari buhite yegukana igikombe cya shampiyona 2023/2024 kuko ikinyuranyo cy’Amanota yari bube ishyizemo ntabwo yari buzakurwemo n’ikipe ya kabiri mu mikino isigaye.

Mu gutangira uyu mukino wabanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yawo nibwo umukino wahuje amakipe yombi watangiye, utangira neza ku ruhande rwa AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku giteyo cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

Ibi byishimo ntibyatwaye umwanya munini kuko APR FC yahise yishyura iki gitego ubwo hari ku munota wa 15 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, bityo amakipe yombo ajya kuruhuka ari 1-1.

Amakipe avuye ku ruhuka mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya APR FC yabonye igiteto cya Kabiri cyatsinzwe na  Victor Mbaoma, ni  ku mupira yari ahawe na Ruboneka Bosco wari umaze gucenga Umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Mu gihe, APR FC yari yizeye ko yegukana intsinzi ku bitego 2-1, Benedata Janvier wa AS Kigali ntabwo yababaniye kuko mu minota 5 y’inyongera bari bongeyeho ngo umukino urangire nibwo yabonye igitego cyo kwishyura bityo umukino urangira ari 2-2.

Kunganya kw’aya makipe byatumye Ikipe y’Ingabo isabwa byibuze irindi nota rimwe kugira ngo yegukane Shampiyona kuko igize amanota 60, irusha Rayon Sports 12 mu gihe hasigaye imikino ine.

Umukino ukurikiyeho ikipe ya APR FC izahura na Kiyovu SC kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino ukazakinwa kuwa Gatandatu w’iki cyumweru guhera saa cyenda zuzuye.

2024-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023

Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023

Ubwanditsi 28 May 2023
Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Ubwanditsi 07 Feb 2022
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Ubwanditsi 18 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009
INKURU NYAMUKURU

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda
ITOHOZA

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21
ITOHOZA

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru