• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

AS Kigali yatsinze Espoir 4-0 mu mukino Shabalala yuzurijemo ibitego 10; Rayon Sports itsindiwe i Rubavu na Etincelles FC

Editorial 11 Dec 2022 Uncategorized

Kuri iki cyumweru nibwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, kuri uyu munsi nibwo ibitego byarumbutse ugereranyije n’umunsi wa shampiyina waherukaga ndetse amakipe amwe namwe akaba yatunguwe.

Uyu munsi wa 13, ukaba waratangiye gukinwa  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2022 ubwo ikipe ya Police FC yatsinzwe na Kiyovu SC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Elissa Ssekisambu naho Marines FC inganya na Gorilla FC 0-0.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2022, ikipe ya AS Kigaki yihanije ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, iyitsinda ibitego 4-0.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’abanyamujyi iyoboye ku gitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Gilbert Dusingizimana ubwo hari ku munota 31 w’umukino.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka nibwo ikipe ya AS Kigali yongeye kubonezamo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hussein Shaban Shabalala ku munota wa 52  yongeramo ikindi kuwa 70 nyuma haboneka ikindi cyatsinzwe na Nyarugabo Moise.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali byagumishije iyi kipe ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 27 naho Espoir FC yatsinzwe ikaba yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 7.

Muri uyu mukino kandi Rutahizamu w’umurundi Hussein Shaban Shabalala yagezaga ibitego 10 muri uyu mwaka w’imikino ubwo hamaze gukinwa imikino 13 ya shampiyona y’u Rwanda 2022/2023.

Usibye iyi mikino yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya Rutsiro FC irakina na APR FC kuri uyu wa mbere kuri sitade Umuganda.

Uko imikino y’umunsi wa 13 wagenze muri rusange:

Kiyovu SC 1-0 Police FC

Marines FC 0-0 Gorilla FC

Etincelles FC 3-2 Rayon Sports

Mukura VS 0-1 Bugesera FC

Musanze FC 0-1 Gasogi United

AS Kigali 4-0 Espoir FC

Sunrise FC 5-2 Rwamagana FC


2022-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Editorial 06 Aug 2021
Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Editorial 20 Jan 2020
Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Editorial 02 Mar 2024
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Editorial 22 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho
Mu Mahanga

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016
RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu
ITOHOZA

RNC ikomeje kwangiza urubyiruko rw’ u Rwanda irushora mu bikorwa bya Politiki kungufu

Editorial 28 Jul 2016
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari
POLITIKI

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Editorial 17 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru