Kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Ukuboza 2023, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya hagati ya Guverinoma y’icyo gihugu n’uRwanda, arebana no kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono mu cyumweru gishize, akaba afite ingingo zavuguruwe nyuma y’aho inkiko zifatiye icyemezo cyo kwanga ko amasezerano yari asanzwe ashyirwa mu bikorwa.
Amasezerano yaraye anemejwe n’Abadepite b’Ubwongereza, avuga ko
mu gihe abimukira bazaba bari mu Rwanda, dosiye zabo zisaba ubuhungiro mu Bwongereza zizakomeza gusuzumwa. Umwimukira uzangirwa kujya gutura mu Bwongereza, akazaba ashobora kujuririra urukiko ruyobowe n’abaperezida 2, Umunyarwanda n’Umwongereza, kandi urubanza rukaburanishwa n’abacamanza b’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ariko bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.
Harimo kandi ingingo ibuza uRwanda kohereza abo bimukira mu kindi gihugu kitari Ubwongereza.
Kuba aba Badepite batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya arebana n’abimukira, ni intsinzi ikomeye kuri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, warahiriye gukemura ikibazo cy’abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka, binjira rwihishwa mu Bwongereza, abandi amagana bagapfa bataranagerayo, kubera ingorane zishyira ubuzima bwabo mu kaga bahurira na zo mu nzira. Twibutsa ko Inteko Ishinga Amategeko ari rwo rwego rwa politiki rusumbya izindi ijambo mu Bwongereza.
Gukumira abimukira bajya mu Bwongereza binyuranye n’amategeko byarwanyijwe n’amatsinda y’abumva bizabakura amata mu kanwa, barimo abo babanyuza mu nzira z’inzitane ngo babajyanye” ku butaka butagatifu”, amashyirahamwe abashakira amacumbi, ibiribwa, imiti, imyambaro, n’utundi nkenerwa ngo basunike iminsi, abanyamategeko bababuranira ngo bahabwe ubuhungiro, n’abandi biyota “impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu”, kandi ari abanyamitwe barira kuri abo ba nyakugorwa.
Hari kandi na ba” ndayumujinya” bahagurukiye kwangiza isura y’uRwanda, bemeza ko nta mutekano rufite, ndetse ngo rukaba rutubahiriza uburenganzira bw’impunzi. Ni kwa kubura icyo utuka inka, uti dore icyo gicebe cyayo!
Abo bacuruzaba ibinyoma ku Rwanda, barimo n’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, birengagiza ubuhamya bw’abimukira ibihumbi bamaze igihe mu Rwanda, ubwabo bakaba bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona ahandi.
Muri abo badasiba kuza mu Rwanda, twavuga abakomoka mu bihugu binyuranye bavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bageze bagerageza kujya mu bihugu by’Uburayi, ndetse n’abana b’abakobwa bakomoka muri Afghanistan bahunze itotezwa iwabo, bakaza gukomereza ubuzima n’amashuri mu Rwanda. Abo bose bishimiye ubuzima barimo mu Rwanda, nk’uko n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, nka BBC y’Abongereza, bidasiba kubitangaza.
Igitangaje ariko, ni uko nk’iyo HCR yanagize uruhare mu kuzana abo bantu mu Rwanda, ndetse ikanasohora ibyegeranyo bishima uburyo bitaweho mu Rwanda, iyo bigeze ku bimukira bazava mu Bwongereza ihindura imvugo. Izi ndimi nyinshi ku kibazo kimwe, ni ubunyamwuga buke, n’ubunyangamugayo hafi ya ntabwo.