• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Editorial 13 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Ukuboza 2023, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya hagati ya Guverinoma y’icyo gihugu n’uRwanda, arebana no kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono mu cyumweru gishize, akaba afite ingingo zavuguruwe nyuma y’aho inkiko zifatiye icyemezo cyo kwanga ko amasezerano yari asanzwe ashyirwa mu bikorwa.

 

Amasezerano yaraye anemejwe n’Abadepite b’Ubwongereza, avuga ko

mu gihe abimukira bazaba bari mu Rwanda, dosiye zabo zisaba ubuhungiro mu Bwongereza zizakomeza gusuzumwa. Umwimukira uzangirwa kujya gutura mu Bwongereza, akazaba ashobora kujuririra urukiko ruyobowe n’abaperezida 2, Umunyarwanda n’Umwongereza, kandi urubanza rukaburanishwa n’abacamanza b’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ariko bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

Harimo kandi ingingo ibuza uRwanda kohereza abo bimukira mu kindi gihugu kitari Ubwongereza.

Kuba aba Badepite batoye itegeko ryemeza amasezerano mashya arebana n’abimukira, ni intsinzi ikomeye kuri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, warahiriye gukemura ikibazo cy’abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka, binjira rwihishwa mu Bwongereza, abandi amagana bagapfa bataranagerayo, kubera ingorane zishyira ubuzima bwabo mu kaga bahurira na zo mu nzira. Twibutsa ko Inteko Ishinga Amategeko ari rwo rwego rwa politiki rusumbya izindi ijambo mu Bwongereza.

Gukumira abimukira bajya mu Bwongereza binyuranye n’amategeko byarwanyijwe n’amatsinda y’abumva bizabakura amata mu kanwa, barimo abo babanyuza mu nzira z’inzitane ngo babajyanye” ku butaka butagatifu”, amashyirahamwe abashakira amacumbi, ibiribwa, imiti, imyambaro, n’utundi nkenerwa ngo basunike iminsi, abanyamategeko bababuranira ngo bahabwe ubuhungiro, n’abandi biyota “impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu”, kandi ari abanyamitwe barira kuri abo ba nyakugorwa.

Hari kandi na ba” ndayumujinya” bahagurukiye kwangiza isura y’uRwanda, bemeza ko nta mutekano rufite, ndetse ngo rukaba rutubahiriza uburenganzira bw’impunzi. Ni kwa kubura icyo utuka inka, uti dore icyo gicebe cyayo!

Abo bacuruzaba ibinyoma ku Rwanda, barimo n’Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, birengagiza ubuhamya bw’abimukira ibihumbi bamaze igihe mu Rwanda, ubwabo bakaba bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona ahandi.

Muri abo badasiba kuza mu Rwanda, twavuga abakomoka mu bihugu binyuranye bavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bageze bagerageza kujya mu bihugu by’Uburayi, ndetse n’abana b’abakobwa bakomoka muri Afghanistan bahunze itotezwa iwabo, bakaza gukomereza ubuzima n’amashuri mu Rwanda. Abo bose bishimiye ubuzima barimo mu Rwanda, nk’uko n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, nka BBC y’Abongereza, bidasiba kubitangaza.

Igitangaje ariko, ni uko nk’iyo HCR yanagize uruhare mu kuzana abo bantu mu Rwanda, ndetse ikanasohora ibyegeranyo bishima uburyo bitaweho mu Rwanda, iyo bigeze ku bimukira bazava mu Bwongereza ihindura imvugo. Izi ndimi nyinshi ku kibazo kimwe, ni ubunyamwuga buke, n’ubunyangamugayo hafi ya ntabwo.

2023-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Editorial 25 Jul 2018
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Editorial 01 Sep 2019
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 Feb 2016
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Editorial 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1
Amakuru

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025
Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!
Amakuru

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Editorial 11 Nov 2020
Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Editorial 18 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru