• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Ubwanditsi 02 Mar 2018 IMIKINO

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yari icumbitseho abasifuzi mu Burundi yavuze ko berekeje muri iyi hoteli kubera ko baketse ko Lydia Ludic ishaka guha ruswa abasifuzi niko kwerekeza kuri iyi hoteli kuneka bagahuriramo n’abahagarariye LLB bikabyara Impaka ndende.

Mu minsi ishize nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko yatangiye iperereza ku byerekeye akavuyo kabereye kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bagombaga gusifura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Lydia Ludic na Rayon Sports bikarangira Rayon Sports itsinze 1-0 aho abayobozi b’aya makipe yombi bashwaniye bikomeye muri iyi hoteli.

Umwe muri aba bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, yemereye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bagiye kuri iyi hoteli ari batanu, batagiye gutanga ruswa ahubwo bagiye gucunga abayobozi ba Lydia Ludic kuko bari bamenye ko bafite gahunda yo gutanga ruswa,bikarangira bahuriye kuri iyi hoteli niko gutangira guterana amagambo, Polisi iratabara.

LLB irashaka ko Rayon Sports iterwa mpaga

Yagize ati “Twe twari turi i Burundi gutegurira ikipe no kureba ibikenewe. Gusa twaje kumenya amakuru ko Lydia Ludic ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, turaperereza tumenya amasaha abayobozi bayo bari bugerere kuri hoteli. Icyo twakoze, twaravuze tuti reka tugende tubafatane igihanga.”

CAF yatangiye iperereza rishobora gushyira mu byago Rayon Sports

Uyu muyobozi utavuzwe,yatangaje ko banyuze mu muryango umwe n’abayobozi ba LLB baca mu wundi birangira bahuriye hagati niko gutangira gushwana buri wese ashinja undi kugerageza gutanga ruswa gusa abarundi babarusha ingufu kuko bahise bahamagara abapolisi babo.

Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi,CAF yasabye ibisobanuro aya makipe yombi kugeza taliki ya 06 Werurwe 2018.

Rayon Sports iramutse ihamwe n’iki cyaha, yahita ikurwa mu marushanwa ya CAF Confederations Cup aho igomba guhura na Mamelodi Sundowns mu mukino ubanza ku italiki ya 07 Werurwe 2018.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ubwanditsi 23 Nov 2021
APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

APR FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande ya 100 000 Frw izira gukinisha abanyamahanga 7 mu mukino umwe

Ubwanditsi 07 Nov 2024
CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe
Mu Mahanga

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka
IMIKINO

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC
Mu Rwanda

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Ubwanditsi 31 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru