• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Editorial 09 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamategeko w’Ababiligi mu rubanza imiryango y’Abanyarwanda yarezemo leta y’icyo gihugu n’abasirikare bacyo ku gutererana abatutsi muri ETO Kicukiro muri Jenoside, yavuze ko Ingabo z’Ababiligi zari mu byago kurusha impunzi zabahungiyeho, nk’imwe mu mpamvu zatumye batarwana ku bahigwaga.

Guhera ku wa 2 Werurwe, Urukiko rw’ubujurire rwa Bruxelles rwatangiye kumva urubanza ku ruhare rushinjwa Leta y’u Bubiligi rwo kuba “ntacyo yakoze” ngo itabare abatutsi basaga 2000 biciwe muri ETO Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.

Ikirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bashinja u Bubiligi ko bwahaye ingabo zabwo itegeko ryo kuva kuri ETO hamwe na bene wabo bari bahari, zisiga abatutsi bicwa n’Interahamwe.

Ryatanzwe na Colonel Luc Marchal wari umuyobozi wungirije wa Minuar, abyemeranyijeho na Colonel Joseph Dewez wayoboraga Ingabo z’Ababiligi i Kigali. Luc Lemaire wari uyoboye ingabo zari muri ETO yasabwe kubishyira mu bikorwa.

Izo ngabo zahawe amabwiriza yo kujya ku kibuga cy’indege gutera ingabo mu bitugu Opération Silver Back yatangiye ku wa 10 Mata, igamije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko Abafaransa n’Ababiligi.

Ahagana saa saba kuri uwo munsi nibwo basohotse muri ETO, abatutsi barabingiga ngo be kubasiga bonyine kugeza ubwo baryamye imbere y’imodoka zabo ariko biba iby’ubusa. Babisikanye n’Interahamwe n’ingabo za leta y’icyo gihe, binjira batera amagerenade banarasa bagambiriye kurimbura Abatutsi bari bahahungiye.

Ikinyamakuru La Libre cyatangaje ko kuri uyu wa Kane humviswe uruhande rw’abaregwa, maze Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO kuko ngo batari gushobora kubuhagarika.

Yakomeje agira ati “Kuva mu ntangiriro babwiraga impunzi ko zidakwiye kuguma muri ETO, kuko abasirikare bashobora koherezwa gukorera ahandi. Itegeko ry’abakiliya banjye ryo kuva muri ETO ntabwo ryari rinyuranyije n’amategeko. ”

Me Vanderbeck yakomeje avuga ko ingabo z’Ababiligi zari zibujijwe gukoresha ingufu uretse mu gihe cyo kwirwanaho, kandi nk’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zibujijwe kugira uruhande zibogamiraho. Ngo zari zifite intwaro nto cyane, zifite 30% by’izikenewe ku buryo zitari zishoboye guhangana.

Uwo munyamategeko yanavuze ko abasirikare b’Ababiligi bari mu bibazo kurusha abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Colonel Dewez ku ruhande rumwe yabonaga ko abasirikare be bari mu byago kurusha impunzi zari ziri hariya.” Yongeyeho ko ingabo z’Ababiligi kuri ETO zari zizejwe ko ziraza koherezwa ubufasha.

Imiryango yatanze ikirego inasaba indishyi leta y’u Bubiligi, igashimangira ko mu gutanga itegeko ry’uko Ingabo z’Ababiligi ziva muri ETO, aba bayobozi bakoze ikosa kuko bagombaga gutekereza ku ngaruka zari gukurikira kuva aho hantu hari hakikijwe n’Interahamwe.

Urubanza ruzakomeza ku wa 15 Werurwe.

2018-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019
Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Editorial 15 Sep 2018
‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Editorial 23 Feb 2018
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Editorial 09 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Editorial 18 Dec 2020
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye  kuza k’umutoza mushya
IMIKINO

Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya

Editorial 02 Mar 2016
Byumvuhore: Ukunda iki?
Amakuru

Byumvuhore: Ukunda iki?

Editorial 22 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru