Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi ku mupaka wacyo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abantu bitwaje intwaro baraye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Nzeri, bagabye igitero ku mupaka bakaba bangije byinshi bakoresheje umuriro.
Aya makuru aravuga ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Burundi ku mupaka na Congo byatwitswe, ndetse imodoka zari hafi aho nazo zigashumikwa bikozwe n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho kataramenyekana bivugwa ko katurutse muri Congo.
Biravugwa ko hagati ya saa 21:30 kugeza saa 23:30 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu humvikanye urusaku rw’imbunda nto ndetse n’iziremereye, ku buryo mu masaha ya saa 09h00 mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu imodoka zatwitswe n’ibiro byari bikigurumana.
Lille
Nuko biza, ugasanga byabaye ibindi