• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Ubwanditsi 28 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umunyamerikakazi Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana, yabuzaga gushimuta no gucuruza abana b’ingagi.

Dian Forsey “Nyiramacibiri”

Tariki 26 Ukuboza 1985 -Tariki 26 Ukuboza 2021, imyaka 36 irashize Dian Forsey, Abanyarwanda bari barahaye akabyiniriro ka”Nyiramacibiri”, yiciwe muri Pariki y’Ibirunga, aho yari amaze imyaka 18 yita ku buzima bw’ingagi ngo zidacika ku isi. Kuva muw’1967, yari yarahashyize ikigo cy’ubushakashatsi, “Karisoke Research Center”, cyanatumye ingagi zozoroka, none ni inkingi ikomeye y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuwa 27 Ukuboza 1985 nibwo umurambo wa Dian Fosey wabonetse mu rugo rwe i Karisoke, bigaragara ko abagizi ba nabi bamutemaguye umutwe wose. Inkuru yazengurutse isi yose, nyamara nyuma y’imyaka 36 yose, mu bakekwaho ubwo bugome nta n’umwe uragezwa imbere y’ubutabera.

Iperereza ryakozwe n’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA, ndetse bugasohoka mu binyamakuru bikomeye ku isi, nka The Guadian, Washington Post, Le Figaro, Le Soir n’ibindi, buvuga ko “Nyiramacibiri” yahitanywe na ba rushimusi, yari yarabujije amahwemo, ababuza gucuruza ingagi ku bw’indonke zabo.

Protais Zigiranyirazo ”Z”

Abari ku isonga muri ubwo bushimusi, ni agatsiko kari ku butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, by’umwihariko muramu we Protais Zigiranyirazo ”Z”, dore ko n’igihe Nyiramacibiri yicwaga, uyu”Zedi” ariwe wategekaga Perefegitura ya Ruhengeri, Nyiramacibiri yari atuyemo.

Umwe mu bakozi ba Dian Forsey Nyiramacibiri witwaga Rwerekana yarafashwe arafungwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko nyuma y’igihe gito aza kwicirwa muri kasho amanitswe mu mugozi.

Amakuru yizewe avuga ko Rwerekana nawe yishwe na Protais Zigiranyirazo, ngo atazatanga amakuru abahamya icyaha. Mu mwaka w’2001, Protais Zigiranyirazo yafatiwe i Buruseli mu Bubiligi ashinjwa urupfu rwa Dian Forsey ndetse n’ubucuruzi bw’abana b’ingangi butemewe, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanuwe.

Ababikurikiraniye hafi bahishuye ko dosiye ya ”Z” yazinzibikanyijwe ku nyungu za benshi, kuko yari irimo ibihangange bikomeye ku isi.

Tugarutse ku mibereho ya Dian Forsey, nk’uko bikubiye muri filime mbarankuru ku buzima bwe, yari yaravukiye ahitwa San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari mu mwaka w’1932.

Yakuranye amatsiko yo kumenya ubuzima bw’inyamaswa, ndetse azikoraho ubushakashatsi bunyuranye, bwanamuhesheje ibihembo n’impamyabumenyi nyinshi.

Mu mabyiruka ye yakoreye ingendo zinyuranye muri Afrika asesengura ubuzima bw’inyamaswa kuri uyu mugabane, maze muw’1967 afata icyemezo cyo gutura mu Rwanda, anatangira gukurikiranira hafi imibereho y’ingagi, ubwoko busigaye hacye cyane ku isi.

Yanditse ibitabo binyuranye, birimo icyo yise”Gorilles dans la brume” cyanatumye ingagi zo mu Rwanda zimenyekana cyane. Nk’uko twabivuze haruguru, Dian Forsey yishwe tariki 26 Ukuboza 1985 afite imyaka 54 y’amavuko, ashyingurwa i Karisoke, iruhande rw’ingagi yakunze bihebuje.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, by’umwihariko mu kubugabunga ubuzima bw’ingagi ubu zikaba zikamwa amadovize menshi. Biranakwiye ko ibyutsa idosiye y’urupfu rwa Dian Forsey wazitangiye kugeza abizize, maze izo nyangabirama zamuvukije ubuzima zigahanwa.

Tuzahora twibuka ubugwaneza bwa Dian Forsey Nyiramacibiri, kandi akomeze aruhukire mu mahoro.

2021-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
POLITIKI

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro
Mu Mahanga

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta
Mu Mahanga

Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru