• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya

Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya

Ubwanditsi 17 Jan 2016 Mu Rwanda

Nyuma y’igihe kirekire ubutegetsi mu Burundi bugaragaza yuko butiteguye kugirana imishyikirano n’ababurwanya noneho bwavuye ku izima bwemera yuko bwiteguye kujya mu mishyikirano nta mananiza ayo ariyo yose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Allain Nyamitwe, ejo ku mugoroba yabwiye abanyamakuru i Daer es Salaam yuko kubera impamvu zo gushaka gukura igihugu mu kaga kirimo Bujumbura yiteguye kugirana imishyikirano n’umuntu uwo ariwe wese wafasha ngo ayo mahoro agaruke mu gihugu, hatitawe ku mutwe wa politike cyangwa ishyirahamwe yaba arimo !

Ubutegetsi mu Burundi kwemera imishyikirano nta mananiza bigomba kuba hari izindi mbaraga zibiri inyuma kuko bwari bumaze iminsi bwaranangiye buvuga yuko bugomba kugirana imishikirano n’uwo bwishakiye.

Ubwo imishyikirano y’Abarundi yatangizwaga Entebbe muri Uganda mu byumweru bubiri bishize, Nyamitwe yariyavuze yuko Bujumbura idashobora gupfa igiye mu mishyikirano n’abarwanya ubutegetsi cyane abari mu mugambi wo gushaka gukorera kudeta Nkurunziza cyangwa abagaragaje kuba bari bahuje umugambi. Abanyapolitike bose bahunze u Burundi, Bujumbura ibashyira muri ka gatebo k’abari bashyigikiye kudeta !

-1801.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Nyamitwe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, nawe yaraye abwiye abanyamakuru aho Dar es Salaam yuko Burundi kuba bwemeye imishyikirano Bugomba kugira vuba na bwangu bukaganira na Uganda kugira ngo babeho inamayihutirwa y’Abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ngo nayo itegure byihutirwa iy’abakuru b’ibihugu ngo bige kuri icyo kibazo cy’u Burundi.

Mahiga wari wicaranye na Nyamitwe muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yavuze yuko baba byiza ibyo biganiro by’abarundi byatangira mu byumweru bibiri.

-1800.jpg

Agathon Rwasa mu mishyikirano Kampala

Perezida Museveni wa Uganda niwe watoranyijwe kuzaba umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi, akaba yarahisemo yuko ibiganiro bizajya bibera Arasha muri Tanzania. Aho Arusha niho amasezerano yagaruye amahoro mu Burundi muri 2003, akaba ari nayo yateguriye Petero Nkurunziza inzira yo kujya ku butegetsi muri 2005.

Izo mvururu ziri mu Burundi zatewe n’uko Nkurunziza yashatse kwiyamamariza manda ya gatatu kandi ayo masezerano ya arusha ateganya manda ebyiri gusa z’imyaka itanu itanu.

Casmiry Kayumba

2016-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Ubwanditsi 03 Aug 2021
Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

Ubwanditsi 08 May 2017
RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Ubwanditsi 22 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe
ITOHOZA

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi
Mu Mahanga

Kicukiro: Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda
ITOHOZA

Leta y’u Burundi imaze kwemeza mu nyandiko ko umurambo wa Bihozagara ucyurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru