• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Ubwanditsi 16 Jun 2017 Mu Rwanda

Uyu munsi, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze.

Uyu muhango wabereye kuri Stade Nyamirambo wabanjirijwe no gusoza amasomo y’aba ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu.

Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe aho yahuriranye n’umuhango wo gusoza amasomo ya gipolisi yinjiza abapolisi 363 mu cyiciro cy’abofisiye.

Aba bapolisi batangiye aya masomo muri Kanama 2016, akaba yari amaze amezi 10 biga ajyanye n’igipolisi, ubuyobozi (leadership), akarasisi, imyitozo ngororamubiri n’andi anyuranye.

Aya masomo yatangiranye abanyeshuri 370 barimo 20 bari baturutse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). Amasomo yasojwe n’abagera kuri 363 barimo ab’igitsina gore 33 mu gihe abandi barindwi batabashije kurangiza ku bw’impamvu zirimo iz’imyitwarire n’ibibazo by’ubuzima.

Uyu muhango wabanjirijwe no kwereka Minisitiri w’Ubutabera akaba anafite mu nshingano Polisi y’u Rwanda, Johnston Busingye, abofisiye barangije amasomo, bikurikirwa n’akarasisi kakozwe n’abo bapolisi.

Polisi yashinzwe mu 2000, mu myaka ishize ikaba yarakozemo ibikorwa binyuranye birimo kubungabunga umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bunyuranye.

Uretse ibyo kandi yagiye ikora n’ibikorwa biteza imbere abaturage nko kubagezaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, amazi n’ibindi bitandukanye byagiye bikorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo kizwi nka ‘Police Week’.

Muri uyu mwaka, ibi bikorwa byatangiye ku wa 16 Gicurasi, bikaba byari bimaze ukwezi bikorerwa hirya no hino mu gihugu.

-6983.jpg

-6986.jpg

-6985.jpg

-6984.jpg

2017-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Ubwanditsi 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha
ITOHOZA

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ubwanditsi 27 Dec 2016
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe
Mu Rwanda

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru