Abaturage bo muri komine ya Mwumba n’iya Gashikanwa zo mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, bemeza ko inzego za leta zababujije kujya bumva radiyo zo mu Rwanda.
Amakuru Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) bikesha SOS Médias Burundi, agaragaza ko abaturage b’i Burundi bumva radiyo zo mu Rwanda bihishe ku buryo ntawundi wayumva.
Umwarimu wo mu gace ka Buye muri Komine Mwumba, yagize ati “Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batubwira ko radiyo zo mu Rwanda zikwirakwiza icengezamatwara ryo gusenya inzego z’u Burundi. Abazumvira ku karubanda bafatwa nk’abanzi b’igihugu bagomba kwigizwayo bataranduza abandi baturage.”
Undi Muturage wo mu gace ka Gashikanwa we yagize ati “Twari tumenyereye gufata radiyo zo mu Rwanda tukiyumvira imikino ya shampiyona yo mu Bwongereza iri kuba, tukiyumvira ibiganiro bijyanye n’umuziki n’iby’urukundo kuko radiyo z’i Bujumbura n’iy’igihugu irimo zikunze kugira ibibazo ntizumvikane.”
Si aba gusa, ufite inzu icururizwamo ibyo kunywa yemeje ko yihanijwe gucuranga radiyo zo mu Rwanda.
Yagize ati “Narimenyereye gucuranga radiyo zo mu Rwanda mu nzu yanjye mu gushimisha abakiriya. Nagize ibyago, abayobozi bari kumwe n’abapolisi ndetse n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi bantegetse kutazongera kubikora. Bambwiye ko ninibeshya bazanyohereza mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, aho bavuga ko hari imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi batozwa n’u Rwanda.”
Hashize igihe u Burundi budacana uwaka n’u Rwanda, bukarushinja kuba inyuma y’abashaka guhirika ubutegetsi bwabwo. Ibi ariko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwabyamaganiye kure.
Nubwo u Burundi buri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu Ukwakira 2016 bwakomye mu nkokora ubuhahirane, bukumira ibicuruzwa biva n’ibiza mu Rwanda.