• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Ubwanditsi 26 Sep 2017 ITOHOZA

Mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga ko Bishop Rugagi Innocent yaba akoreshwa ibitangaza n’imbaraga za Satani ndetse hakaba n’abavuga ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria ari nazo zimuha gukora ibitangaza mu rusengero rwe ruzwi nk’Abacunguwe, uyu muvugabutumwa yabigarutseho avuga uko abibona ndetse anagaragaza ko n’abandi bakwiye kujya guhaha izo mbaraga niba koko zibayo.

Ibi Bishop Rugagi Innocent yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 ubwo yari mu materaniro mu rusengero rwe, aho yagarutse ku bavuga ko akoreshwa na Satani agira ati: “Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye.”

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati: “Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo.”

Bishop Rugagi kandi wamaze gufungura televiziyo ye yise TV7, yanavuze ko ubu agiye kujya abwiriza kuri iyi televiziyo umwanya munini cyane, bitari nka mbere aho byamusabaga kubwiriza iminota micye yabaga yahawe kuri televiziyo. Yavuze ko iyi televiziyo azabwirizaho agafasha benshi kurushaho, hanyuma abantu bakazamenya gukora kw’Imana bakagutandukanya n’ugukora kwa satani. Yavuze ko n’ibindi bitangaza batarabona, mu minsi micye bazabibona maze bakamenya ko mu Rwanda hari umuhanuzi nyawe, kandi woherejwe n’Imana.

-8122.jpg

-8124.jpg

-8123.jpg

Bishop Rugagi Innocent

2017-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Ubwanditsi 11 Jun 2024
Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Ubwanditsi 04 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE
Mu Rwanda

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside
Amakuru

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru