• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Ubwanditsi 06 Jan 2017 Mu Mahanga

Mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye tariki ya 4 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye abagabo babiri ibiro 419 by’amabuye y’agaciro yitwa Cassiterite ya sosiyeti yitwa “Rutongo Mining Company” iyacukura mu karere ka Rulindo .

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba,yagize ati:” abafashwe ni Hakizimana Alphonse na Sebatware Joseph; byabaye nyuma y’uko iyi sosiyeti iyacukura itugejejeho ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro yabo cyari cyakomeje kuhagaragara”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo, Polisi yahise itangira kugenzura no gukurikiranira hafi urujya n’uruza rw’abantu bajyaga ahakorerwa ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, maze baza kubona imodoka yari iturutse kuri ibyo birombe by’ayo mabuye. Yagize ati:” twakurikiranye iyo modoka kugeza dufashe ba nyirayo ndetse n’ayo mabuye yari ipakiye”.

SP Gashumba yavuze ko ifatwa ry’iyo modoka yari ipakiwemo amabuye y’agaciro yari yibwe byagizwemo uruhare runini n’abaturage kubera amakuru bahaye Polisi ndetse n’ubufatanye bakomeje kugaragaza; ibi bikaba byerekana ko basobanukiwe neza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Aba bagabo babiri bafatanwe ayo mabuye y’agaciro bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yakomeje agira ati:” twashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibi byaha ndetse dukomeje no gukora ubukangurambaga, aho dusobanurira abaturage ububi n’ingaruka by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije; harebwa ko amategeko ajyanye nabyo yubahirizwa; ndetse abaturage bakaba banasobanurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije.

-5268.jpg

Icyaha kibahamye, aba bagabo bahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

RNP

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Ubwanditsi 21 May 2018
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Ubwanditsi 16 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite
IMIKINO

U Burusiya bwafunguye Igikombe cy’Isi bwandagaza Arabia Saoudite

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Rugamba Jovan  wari watorotse Gereza  yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda
ITOHOZA

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 May 2017
Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama
Amakuru

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

RUSHYASHYA 23 Feb 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru