Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu mahanga (Rwandan Women Convention) ryatumiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo nk’umushyitsi mukuru mu nama yatangiye none kuwa 16-17 Nzeri 2016 mu mujyi wa Montreal, muri Canada.
Ubu butumire bwatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri Canada mu bufatanye n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze, nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri huriro rwa http://www.rwandawomenconvention.ca/
Iri huriro ni ubwa mbere riteranye , rigahuza andi mahuriro akomeye y’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu harimo Canadian Association of Rwandan Youth (CARY), International Rwanda Youth for Development (IRYD), Groupe Umurage –Montreal, Association URUMULI –Montreal, Association UMURAGE-Toronto, Communauté Rwandaise de Montréal (CRM).
Insanganyamatsiko y’ibi biganiro igira iti ‘intambwe zitandukanye, mu cyerekezo kimwe’.
Theophile Rwigimba, umuyobozi w’iri huriro agaragaza ko mu byibandwaho muri ibi biganiro harimo kwiga ku kamaro ko gushyigikira uburinganire ku mugore n’urubyiruko ruba muri Canada no mu Rwanda.
Harishimirwa ingero za bamwe mu bagore biteje imbere hashakishwa uko n’abandi babigiraho mu gukora ibikorwa by’indashyikirwa.
Biteganijwe ko habaho ibiganiro binyuranye birebana n’uburinganire aho Minisitiri Mushikiwabo yitezweho gufasha gusobanukirwa uko umugore ashobora nawe kugira uruhare muri politiki, no mu muryango mugari.
Ibi biganiro biragaragaramo abahanzi nyarwanda, hagamijwe gusogongera ku nganzo yabo.
Umwaka ushize wa 2015, muri Leta ya Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye ihuriro ry’Abanyarwandakazi ariko bo baba muri Amerika.
Minisitiri Louise Mushikiwabo
Iri huriroryo ryari ryatumiwemo Madamu Jeannette Kagame, umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wasabye abagore kuzamura uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu mu kubaka u Rwanda.
Umwanditsi wacu