• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jul 2016 Mu Mahanga

Ku nshuro ya 4 kuva mu mwaka wa 2013, igisirikari cy’u Rwanda cyasezereye abandi basirikari kibohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, muri bo hakaba harimo n’abo ku rwego rwa Jenerali.

Lt General Ceaser Kayizari, Maj Gen Sam Kaka, Maj Gen Frank Mugambage, Maj Gen Paul Rwarakabije na Brig Gen George Rwigamba ni bamwe mu batangiye icyo kiruhuko.

Muri rusange kuri iyi nshuro abasirikari ba RDF basezerewe ku mirimo yabo bakoherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru, bose hamwe ni 371, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ingabo.

Umuhango wo kubasezerera ku mugaragaro wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y”ingabo uyobowe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2016, ukaba wari wanitabiriwe n’abo bashakanye.

Gen Kabarebe yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwitange bagaragaje nyuma yaho mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ndashimira abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi, ndabashimira uburyo bitangiye igihugu batizigamyemu rugamba rwo kwibohora ndetse no gukomeza kubaka iterambere ry’igihugu.”

Yunzemo ati “Buri wese muri mwe yagize uruhare mu kugira u Rwanda igihugu duterwa ishema no kubamo. Yabasabye gukoresha inararibonye bafite mu gukomeza kubaka igihugu.

Lt Gen Ceasar Kayizari wavuze mu izina rya bagenzi be bagiye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’Umugaba Mukuru wazo Paul Kagame.

Yagize ati “Twagendanye mu rugendo rw’ingirakamaro, twarwanye dushyize hamwe, dufitanye isano ya hafi na RDF yatwubatse ikaduteza imbere, aho tugiye ntituzabatenguha.”

Gen Caesar yongeyeho ko nubwo bagiye mu zabukuru bidasobanuye ko bari barambiwe gukorera igihugu.

-3274.jpg

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri uyu mwaka wa 2016, bose hamwe ni 775 bakaba barimo 371 bakoraga igisirikari nk’umwuga, 353 barangije kontaro bari bafitanye na RDF, n’abandi 51 basezerewe kubera ibibazo by’uburwayi.

Abasirikari 775 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Umwanditsi wacu

2016-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016
RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

RHA irisegura kubo itarishyura muri Ndera

Editorial 13 Feb 2016
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Editorial 29 Jan 2017
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Editorial 04 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura
ITOHOZA

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Editorial 13 Apr 2019
Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Editorial 20 Aug 2018
Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Editorial 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru