• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi
Falcon 50

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Editorial 15 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imyaka igera kuri 26 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibimenyetso byinshi bikomeje kugaragara bishimangira ko yari yarateguwe, n’ubwo hari abakomeje guhakana ko itabaye.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru rya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yashyize hanze, rigaragaza bimwe mu bikorwa simusiga byakozwe hagati y’itariki ya 13 na 19 Mutarama kuva mu 1991 kugeza mu 1994, bigaragaza uko Jenoside yagiye itegurwa, n’uruhare amashyaka akomeye mu gihugu n’abari abategetsi bakomeye bagiye babigiramo.

Urugero nk’itangazo ryasohowe n’ishyaka MDR ku wa 15 Mutarama mu 1993, rigaragaza ko Col. Theoneste Bagosora ari we wari uyoboye urugamba rwo kwica Abatutsi, ariko umugambi we akaba yaragombaga kuwugeraho abanje kwivugana Perezida Habyarimana wagendaga biguru ntege mu kuwushyira mu bikorwa.

Twibukiranye ko Bagosora yari umutoni wa Habyarimana, gusa umubano wabo ukaza kuzamo agatotsi bitewe n’uko aba bombi batajyaga imbizi ku bijyanye n’amasezerano y’Arusha yemereraga Abatutsi bari barameneshejwe bahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu Rwanda.

Col. Bagosora

Ku bwa Bagosora n’abambari be nka Col Nsengiyumva, Col. Sagatwa na Major Nkundiye wari ukuriye aba GP barindaga Perezida Habyarimana, intego kwari ugukomeza kwica Abatutsi urusorongo nk’uko byakorwaga, gusa baza gukomwa mu nkokora n’ingabo z’igihugu cyane cyane abari bakuriye za Jandarumori.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Bagosora yatangiye uburiganya bwo gushaka uko abakuru ba jandarumori muri Kigali bahindagurwa abandi bakicwa, ngo kugira ngo hashakwe abo bahuje umugambi w’Abanyakazu.”

’Akazu’ kari agatsiko k’abategetsi bakuru b’igihugu bari bafite inkomoko mu ma Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri na Byumba, umugambi wabo ukaba wari ugukomeza guheza Abatutsi ishyanga ndetse no gushaka uko abari mu gihugu na bo bahumbahumbwa.

Bijyanye n’uko Habyarimana yagendaga biguru ntege muri uyu mugambi ndetse yari yagambanye akemera gusinya amasezerano y’amahoro, Bagosora we ubwe yateguye uko yakwikiza ’Ikinani’ binyuze muri Coup d’Etat yashoboraga kumwohereza ishyanga n’umuryango we.

Ibi byose byari kugira ngo mu gihe Habyarimana yaba apfuye cyangwa ahunze, Bagosora na Nkundiye bari bahuje umugambi basigare bafite igihugu mu maboko yabo ndetse banasoze umugambi mubisha wo gushyiraho imperuka y’Abatutsi bari barateguye.

Aya mabanga CNLG iyashyize hanze mugihe hari amakuru avuga ko ubutabera bw’u Bufaransa bugiye gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994.

Iyi miryango yasabye ubutabera gutesha agaciro icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, cyafashwe mu mpera za 2018 nyuma y’imyaka 20 y’iperereza ariko hakabura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Icyo iyi miryango ishaka ni ugutangiza iperereza cyangwa hakaba habaho urubanza ku bayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda.

Iyi dosiye yakunze guhindanya umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuko abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006, bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera, aho bashinjwaga uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana.

Nk’uko Le Figaro yabyanditse, abakora iperereza b’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, bazafata icyemezo nyuma yo gusuzuma mu muhezo ubujurire bwatanzwe busaba gutesha agaciro icyemezo cyo kuwa 21 Ukuboza 2018, n’abacamanza bakora iperereza ku byaha by’iterabwoba Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux.

Abegereye iyi dosiye bavuga ko mu busabe bwanditse, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byasabye urukiko kwemeza ihagarikwa ry’iryo perereza.

Nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika iperereza burundu gifashwe, Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, yabwiye France 24 ko bagiye kujurira icyo cyemezo.

Meilhac yavuze ko basanga guhagarika iyo dosiye burundu bifite ikindi bihatse.

Ati “(Agathe) Yizeye ko urubanza rushoboka. Abacamanza bafashe umwanzuro mu bwisanzure bwabo. Ubu biragaragara ko hejuru y’iyi dosiye hihishe ikintu gikomeye, unarebeye uko umubano mu bya dipolomasi wagiye uhinduka. Kuva naba umunyamategeko, sindabona aho ubuhamya bw’abantu barindwi buteshwa agaciro.”

Yakomeje agira ati “Nk’umunyamwuga, nzi ko iyo urubanza rugeze kuri uru rwego, hari ibyo abatangabuhamya bashobora kunyuranya ariko ntabwo bose basubizwa inyuma. Niyo mpamvu tuzitabaza urukiko rw’ubujurire.”

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

falcon 50

Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira.

Raporo Mutsinzi yatangajwe mu 2010 yemeje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu nkambi ya Kanombe, birashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

2020-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Editorial 26 Nov 2018
Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Editorial 15 Jun 2024
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu
ITOHOZA

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Editorial 04 Jul 2018
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Editorial 29 Sep 2019
Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba  yarikundiraga Perezida Habyalimana
ITOHOZA

Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa ngo yaba yarikundiraga Perezida Habyalimana

Editorial 03 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru