Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Amerika” kuri uyu wa kane tariki 15 Gashyantare 2024, Umwe mubashishikazwa no gusiga ibyasha bibi ubuyobozi bw’u Rwanda David Himbara yivugiye ko amaze kumarisha Canada amaguru, abunza akarago kubera umutima umucira urubanza.
David Himbara yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mbere y’uko atahurwaho ibyaha by’ubujura byanatumye ahunga, ubu akaba abundabunda muri Canada, aho yakomereje ibikorwa byo gutuka u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Muri icyo kiganiro, ikintu kimwe rukumbi Himbara yavugishije ukuri ni uko ahora abunza akarago, atinya ko hari Umunyarwanda wamenya aho atuye. Yivugiye ko asa n’uba muri gereza, kuko adasohoka uko abyifuza, ntanasurwe nk’abandi.
Ubuhemu buragatsindwa n’Imana, kuko bugutera ikimwaro, bigatuma uhora wikanga baringa n’ibidahari.
Mu kiganiro cye cyaranzwe n’ibinyoma byinshi nk’uko abisanganywe. Urugero ni nk’aho yavuze ko yimutse aho yari atuye ngo amaze kuhagurisha, kandi ababizi neza bavuga ko ahubwo yameneshejwe n’umugore we wari urambiwe kubana n’imburamumaro. Muri make ntiyagurishije, yarahambirijwe!
Himbara kandi yanabeshye ko umupolisi wa Canada, Elie Ndatuje unafite inkomoko mu Rwanda, ngo akurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi Himbara. Ibi ni ukwibonekeza, kuko yaba uwo Himbara, yaba n’undi uwo ariwe wese, ntawe uzi ibikubiye mu iperereza Elie Ndatuje akorwaho.
Himbara ati:”Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yanyimye abandindira umutekano”. Uretse kwikanga baringa kubera umutima umucira urubanza, ninde wigeze abuza Himbara umutekano ku buryo bihangayikisha Minisitiri w’Intebe wa Canada, akamugenera abamurinda?
Ahubwo se ninde munyabinyoma nka Himbara Guverinoma ya Canada yahaye abayicungira umutekano?
Ko Himbara yageze muri Canada Justin Trudeau atarajya ku butegetsi, kuki uwamubanjirije ,Stephen Joseph Harper, atigeze aterwa impungenge n’umutekano wa Himbara, ngo amuhe abamugaragira?
Igisubizo kiroroshye: Himbara ararwana na roho ye gusa, nta muntu wigeze amutaho igihe ngo arashaka kumugirira nabi.
David Himbara rero yishyize muri gereza kandi koko niho akwiye gutura. Abandi basaza nka we baratuje mu Rwanda, bizihiwe n’ ibyiza baharaniye, ndetse n’ icyubahiro bahabwa n’abo bareze (kurera).
David Himbara we yahisemo gutungwa n’ibiyobyabwenge, none ashaje abunga aho gutuza nk’urungano rwe. Ibyago ahora yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda Imana izabimukubira kenshi, uretse ko nta n’ikibi kiruta gusazira mu buzukuru batari abawe.