Nzamwita Vincent De Gaulle wiyamarizaga kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , akaza gukuramo kandidature ye ku munota wa nyuma , ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe kuwa gatandatu.
Amakuru avuga ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo yashakaga ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe ijwi mu matora yo kuri uwo wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine itambutse.
Komisiyo y’amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye, imbere y’indorerezi za Fifa
Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ivuga ko yari yirinze gutangaza aya makuru mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo uwari umuyobozi wa Ferwafa yaje kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya mbere yo kurarana n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo bazamutore.
Nkuko bivugwa na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza.
Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanya n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza byagombaga kurangirana ni itariki ya 29 Ukuboza saa 00:00 z’ijoro ko ibirenze ibyo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.
De Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru
Umwe mu bayobozi ba FIFA[ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ] yavuze ko biramutse bikozwe byafatwa nka Ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.
Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya (yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.
Liste y’abaraye muri iyi Hoteli nkuko bigaragara ko ari ho baraye koko mbere yo kwerekeza muri Lemigo Hotel mu matora ya Ferwafa.
Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuwa Gatandatu, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.
Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.
Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.
Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.
Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.
Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.
Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.
Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).
Rwemarika