• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga ko bamutora

De Gaulle ashobora guhagarikwa muri ruhago nyuma yo kwica amategeko nkana akagwatira muri hoteli abo yashakaga ko bamutora

Editorial 01 Jan 2018 IMIKINO

 Nzamwita Vincent De Gaulle wiyamarizaga  kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , akaza gukuramo kandidature ye ku munota wa nyuma , ashobora kumara igihe atagaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 mbere y’amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe kuwa gatandatu.

Amakuru avuga  ko Nzamwita Vincent De Gaulle yari amaze iminsi hari ibyo yumvikanye n’abo  yashakaga  ko bazamutora agira ibyo abemerera kugira ngo na we bazamuhe ijwi mu matora yo kuri uwo wa gatandatu nk’uko yari yabikoze mbere yo gutorerwa uyu mwanya mu myaka ine itambutse.

Komisiyo y'amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye kuri uyu munsi imbere y'indorerezi za FifaKomisiyo y’amatora ya Ferwafa ifite akazi gakomeye,  imbere y’indorerezi za Fifa

Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru  ivuga ko  yari yirinze gutangaza aya makuru  mbere yo kubona gihamya ya nyayo, byaje kwemezwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo  uwari umuyobozi wa Ferwafa  yaje  kwiyamamariza kuguma muri uyu mwanya mbere yo  kurarana  n’abayobozi b’amakipe atandukanye muri Hilltop Hotel i Remera, kugira ngo bazamutore.

Nkuko  bivugwa  na bamwe mu baraye muri iyi Hoteli, ku ikubitiro, abayobozi b’amakipe bagera kuri 40 ni bo byari biteganyijwe ko bararanamo n’umukandida wabo, gusa biza kurangira abagera kuri 31 ari bo barayemo aho bishyuriwe ibyumba ku majoro ya tariki ya 29 na 30 Ukuboza.

Ibi Nzamwita Vincent De Gaulle yakoze, bikaba ubusanzwe bihabanya n’ingingo ya 8 n’iya 11 y’amabwiriza agenga amatora ya komite nyobozi ya ya Ferwafa, aho zivuga ko ibikorwa byose bijyanye no kwiyamamaza  byagombaga kurangirana  ni itariki ya 29 Ukuboza saa 00:00 z’ijoro ko ibirenze ibyo bifatwa nko kwica amatora ndetse bikaba byakurizamo umukandida gukurwa ku rutonde.

De Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w'amaguruDe Gaulle wiyamamariza kuyobora Ferwafa ashobora guhagarikwa mu mupira w’amaguru

Umwe mu bayobozi ba FIFA[ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ] yavuze  ko biramutse bikozwe byafatwa nka Ruswa bikaba byatuma umuyobozi wa Ferwafa afatirwa ibihano birimo kumuhagarika imyaka yagera kuri itatu mu mupira w’amaguru.

Yagize ati: “Sinavuga ku bihano mu gihe nta gihamya (yo kurarana muri hoteli) ihari. Gusa mu gihe biramutse bigaragaye ko umukandida wiyamamaza kuyobora urwego rw’umupira w’amaguru yararanye n’abamutora ku munsi w’itora, byarangira afatiwe ibihano birimo no guhagarikwa igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu”.

Liste y’abaraye muri iyi Hoteli  nkuko bigaragara ko ari ho baraye  koko  mbere yo kwerekeza muri Lemigo Hotel mu matora ya Ferwafa.

Abayobozi bararanye na De Gaulle muri Hilltop Hotel n'ibyumba barayemo nyamara bitemewe n'amategeko agenga amatora(RuhagoYacu ikaba inafite ibindi bimenyetso birenze)

Inteko Rusange idasanzwe yo gushaka usimbura Nzamwita Vincent de Gaulle ku buyobozi bwa Ferwafa, yateranye kuwa Gatandatu, muri 52 batora amajwi asabwa kuko umukandida rukumbi Rwemalika Félicité yagize 13, imfabusa ziba 39.

Rwemalika Félicité yari umukandida rukumbi wiyamamariza kuyobora Ferwafa nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibura umukandida yasabwaga kugira kimwe cya kabiri cy’amajwi. Ibi bisobanuye ko kuko abatora bari 52, byasabaga ko agira 27 ariko Rwemalika yagize 13.

Abatatoye Rwemalika ku mpapuro zabo bandikagaho ngo ‘oya’, ibyo komisiyo ishinzwe amatora yemeje ko ari ‘imfabusa’.

Nyuma y’aho habuze utorerwa kuyobora Ferwafa, Komisiyo ishinzwe amatora yasohotse mu cyumba yaberagamo ijya kwiherera kugira ngo ishake umwanzuro ugomba gukurikiraho.

Komite ishinzwe amatora nyuma yo kwiherera, Perezida wayo Adolphe Kalisa yavuze ko Rwemalika atagize amajwi asabwa kugira ngo abashe gutorwa. Ashingiye ku ngingo ya 28 igenga aya matora, yavuze ko Komite Nyobozi ya Ferwafa igomba gukomeza imirimo yayo kugeza ubwo hazaba indi Nteko Rusange ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo Perezida mushya.

Perezida wa Komite Nyobozi ya Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, yahawe ijambo avuga ko abo ayoboye bazahurira hamwe mu minsi mike bakagena itariki nshya izaberaho Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa ari nayo izatorerwamo ugomba kumusimbura.

Constant Omari Selemani, ni we ndorerezi mu matora ya Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) wemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo ni umwe mu bagize akanama ka FIFA akaba Visi Perezida wa CAF na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Fecofa).

Rwemarika ni we uri buze guhatana na De Gaulle mu matoraRwemarika 

2018-01-01
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Editorial 14 Jul 2021
Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Editorial 14 Aug 2016
Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 16 Oct 2025
FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

Editorial 10 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose
POLITIKI

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Editorial 15 Jul 2018
VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Editorial 14 Jan 2018
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika
Amakuru

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Editorial 28 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru