• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

‘ Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ‘- Ubushinjacyaha

Editorial 04 Oct 2017 Mu Rwanda

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko mu birego baregewe n’Ubugenzacyaha, icyo kunyereza umutungo no kubangamira umutekano w’igihugu byari byatangajwe ubwo bafatwaga bitarimo.

Yagize ati “Diane wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mama wabo Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.”

Nkusi yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri aribwo baregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rugomba kubaha umunsi abaregwa bazitaba bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Polisi igitangira iperereza kuri batatu mu bagize Umuryango wa Rwigara, bari bakurikiranyweho ibyaha birimo no kunyereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

Diane Rwigara yakomeje gukurikiranwa ku byaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

-8196.jpg

Diane Rwigara

Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

2017-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

‘Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi

‘Gahunda ya Nk’uwikorera’ izunganira izindi mu kwita ku mitangire ya servisi

Editorial 22 Apr 2017
Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Editorial 28 Jul 2024
Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Editorial 09 Sep 2022
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Editorial 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa
ITOHOZA

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Editorial 17 Nov 2017
Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC
Amakuru

Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Editorial 17 Oct 2022
U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo
Mu Rwanda

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Editorial 17 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru