Umuvangamizikikazi ufite inkomoko mu Bururndi, DJ Ira n’umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu mwuga warumenyerewemo abahungu, avuga ko mu kazi ke ka buri munsi, ahura n’i mbogamizi z’abagabo baza kumutereta bamwitiranya n’indaya.
DJ Ira mu mazina yiswe n’ababyeyi ni Iradukunda Grace Divine ni umwari w’umurundikazi ariko akorera mu Rwanda. Izina rye rimaze kumenyekana cyane biturutse ku bitaramo bikomeye agenda agaragaramo birimo nka Primus Guma Guma Super Star, Miss Rwanda, ikiganiro cyo kuri televiziyo y’u Rwanda cyitwa The Jam n’ibindi birori bitandukanye.
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2018 u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori Eachamps yaganiriye na DJ nk’umwe mu bakobwa bake babashije gutinyuka akinjira mu kazi ko kuvangavanga imiziki ubundi kamenyerewe ku basore.
Ababyeyi be bumvaga ibyo arimo ari nka filime
DJ Ira avuga ko yakuze akunda kuvangavanga imziki, bikubitiraho no kuba mubyara we Dj Bisoso( uri mu DJ bakunzwe mu Rwanda) ari byo akora, amusaba kubimwigisha ariko arabyanga amusaba kubanza kurangiza amashuri yisumbuye.
Yagize ati “narabikundaga, ngira n’amahirwe yo kugira umuntu mu muryango ubikora (DJ Bisoso), ndabumusaba ko yabinyigisha arambwira ati ‘nta kibazo ariko banza urangize amashuri yisumbuye, ubone kuza mu Rwanda nkwigishe turi kumwe.”
DJ Ira akimara kurangiza amashuri yisumbuye muri 2015 mu ishami ry’Ikoranabuhanga yerekeje mu Rwanda aza kwiga umwuga yakunze kuva mu bwana bwe gusa ngo ababyeyi ntibiyumvishaga ko azabishobora.
Yagize ati “ Ababyeyi banjye, Bisoso akibabwira ko agiye kunzana ino kubinyigisha bumvaga ari filime turi gukina, bumvaga ntazabishobora ariko baravuga bati ubwo ari Bisoso untwaye ntacyo tuzagerageza nibyanga nzagaruke.”
N’ubwo ababyeyi be bumvaga ko atazabishobora, Dj Ira avuga ko yari yifitiye icyizere ko bitamunanira kuko ari ibintu yakunze kuva mu bwana bwe.
Dj Ira yageze mu Rwanda mu mpera za 2015 akajya yigira mu rugo mu gihe cy’amezi 2, ubundi atangira gucuranga mu bitaramo bitandukanye kugeza n’ubu ari ma bakobwa ba mbere bubashywe muri aka kazi.
Hari abamufata nk’indaya…
N’ubwo Dj Ira amaze kubaka izina muri uyu mwuga utisukirwa n’umukobwa ubonetse wese, avuga ko zimwe mu mbogazi ahura nazo, ari uko hari abagabo bamubona bagatekereza ko ari indaya ndetse bamwe bagatangira kumwanjama bamutereta.
Yagize ati “ hari abantu batarabyiyumvisha, bumva ko gukora akazi k’ijoro uri umukobwa uba waje kwigurisha, bagashaka kugutereta, bagusaba nomero za telefone… nyine usanga ari ibintu nk’ibyo, gusa maze kubimenyera mfite ukuntu mbatwara, nta mwanya mbaha keretse iyo hari umuntu uje gusaba indirimbo.”
Dj Ira avuga ko kandi hari abagabo batariyumvisha uburyo umukobwa aza kubacurangira mu kabari ku buryo hari n’abamwagana gusa avuga ko bakwiye guhindura iyo myumvire kuko n’abakobwa bashoboye gukora imirimo ukunzwe kwitirwa abagabo.
DJ Ira umukobwa wifashije…
Nta gihe kinini uyu mwana w’umukobwa amaze muri aka kazi ariko avuga ko kamwinjiriza amafaranga atari make atuma abasha kwibeshaho ndetse agafasha n’umuryango we yasize mu gihugu cy’u Burundi.
Yagize ati “ aka kazi karantunze, nigurira ikintu cyose nshaka, nk’ubu ndashaka gutangira kaminuza nkaba ari njye uzayirihira, ntabwo nsubira inyuma ngo njye gusaba ababyeyi ahubwo ni njye uboherereza bakigurira nabo ikintu bashatse, navuga ko ari ibintu bintunze.”
Avuga ko mu ashaka kuzaba umu-DJ ukomeye ku buryo agize amahirwe akabona kaminuza yigisha ibijyanye n’uyu mwuga ari yo yajyagamo
DJ Ira agira inama abandi bakobwa ko bakwitinyuka iyi mirimo ikunzwe kwitirirwa ko ikora n’abagabo, gusa na none ngo bakwiye kujya mu bintu babanje kubitekerezaho neza, bategendeye k’uko babona abandi.