• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

Editorial 09 Mar 2018 SHOWBIZ

Umuvangamizikikazi ufite inkomoko mu Bururndi, DJ Ira n’umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu mwuga warumenyerewemo abahungu, avuga ko  mu kazi ke  ka buri munsi, ahura n’i mbogamizi z’abagabo baza kumutereta bamwitiranya n’indaya.

DJ Ira mu mazina yiswe n’ababyeyi  ni Iradukunda Grace Divine ni umwari w’umurundikazi ariko akorera mu Rwanda. Izina rye rimaze kumenyekana cyane biturutse ku bitaramo bikomeye agenda agaragaramo birimo nka Primus Guma Guma Super Star, Miss Rwanda, ikiganiro cyo kuri televiziyo y’u Rwanda cyitwa The Jam n’ibindi birori bitandukanye.

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2018 u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori Eachamps yaganiriye na DJ nk’umwe mu bakobwa bake babashije gutinyuka akinjira mu kazi ko kuvangavanga imiziki ubundi kamenyerewe ku basore.

Ababyeyi be bumvaga ibyo arimo ari nka filime

DJ Ira avuga ko yakuze akunda kuvangavanga imziki, bikubitiraho no kuba mubyara we Dj Bisoso( uri mu DJ bakunzwe mu Rwanda) ari byo akora, amusaba kubimwigisha ariko arabyanga amusaba kubanza kurangiza amashuri yisumbuye.

Yagize ati “narabikundaga, ngira n’amahirwe yo kugira umuntu mu muryango ubikora (DJ Bisoso), ndabumusaba ko yabinyigisha arambwira ati ‘nta kibazo ariko banza urangize amashuri yisumbuye, ubone kuza mu Rwanda nkwigishe turi kumwe.”

DJ Ira akimara kurangiza amashuri yisumbuye muri 2015 mu ishami ry’Ikoranabuhanga yerekeje mu Rwanda aza kwiga umwuga yakunze kuva mu bwana bwe gusa ngo ababyeyi ntibiyumvishaga ko azabishobora.

Yagize ati “ Ababyeyi banjye, Bisoso akibabwira ko agiye kunzana ino kubinyigisha bumvaga ari filime turi gukina, bumvaga ntazabishobora ariko baravuga bati ubwo ari Bisoso untwaye ntacyo tuzagerageza nibyanga nzagaruke.”

N’ubwo ababyeyi be bumvaga ko atazabishobora, Dj Ira avuga ko yari yifitiye icyizere ko bitamunanira kuko ari ibintu yakunze kuva mu bwana bwe.

Dj Ira yageze mu Rwanda mu mpera za 2015 akajya yigira mu rugo mu gihe cy’amezi 2, ubundi atangira gucuranga mu bitaramo bitandukanye kugeza n’ubu ari ma bakobwa ba mbere bubashywe muri aka kazi.

Hari abamufata nk’indaya…

N’ubwo Dj Ira amaze kubaka izina muri uyu mwuga utisukirwa n’umukobwa ubonetse wese, avuga ko zimwe mu mbogazi ahura nazo, ari uko hari abagabo bamubona bagatekereza ko ari indaya ndetse bamwe bagatangira kumwanjama bamutereta.

Yagize ati “ hari abantu batarabyiyumvisha, bumva ko gukora akazi k’ijoro uri umukobwa uba waje kwigurisha, bagashaka kugutereta, bagusaba nomero za telefone… nyine usanga ari ibintu nk’ibyo, gusa maze kubimenyera mfite ukuntu mbatwara, nta mwanya mbaha keretse iyo hari umuntu uje gusaba indirimbo.”

Dj Ira avuga ko kandi hari abagabo batariyumvisha uburyo umukobwa aza kubacurangira mu kabari ku buryo hari n’abamwagana gusa avuga ko bakwiye guhindura iyo myumvire kuko n’abakobwa bashoboye gukora imirimo ukunzwe kwitirwa abagabo.

DJ Ira umukobwa wifashije…

Nta gihe kinini uyu mwana w’umukobwa amaze muri aka kazi ariko avuga ko kamwinjiriza amafaranga atari make atuma abasha kwibeshaho ndetse agafasha n’umuryango we yasize mu gihugu cy’u Burundi.

Yagize ati “ aka kazi karantunze, nigurira ikintu cyose nshaka, nk’ubu ndashaka gutangira kaminuza nkaba ari njye uzayirihira, ntabwo nsubira inyuma ngo njye gusaba ababyeyi ahubwo ni njye uboherereza bakigurira nabo ikintu bashatse, navuga ko ari ibintu bintunze.”

Avuga ko mu ashaka kuzaba umu-DJ ukomeye ku buryo agize amahirwe akabona kaminuza yigisha ibijyanye n’uyu mwuga ari yo yajyagamo

DJ Ira agira inama abandi bakobwa ko bakwitinyuka iyi mirimo ikunzwe kwitirirwa ko ikora n’abagabo, gusa na none ngo bakwiye kujya mu bintu babanje kubitekerezaho neza, bategendeye k’uko babona abandi.

DJ Ira avuga ko hari abajya bamuyoberaho bakamwitiranya n'indaya

 

 

 

2018-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Mar 2023
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Editorial 31 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Editorial 03 Mar 2021
Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.
INKURU NYAMUKURU

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Editorial 08 Mar 2019
Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe
ITOHOZA

Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Editorial 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru