• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Madamu Jeannette Kagame arahurira na Perezida Trump mu masengesho yo gusengera Amerika

Ubwanditsi 08 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku butumire bw’icyo gihugu, aho ari bwitabire ibirori n’amasengesho yo gusabira igihugu mu muhango uzwi nka “National Breakfast Prayer”.

Ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953. Uyu muhango witabirwa buri gihe na Perezida wa Amerika, Madame Jeannette Kagame arawuhuriramo na Perezida Donald Trump.

Muri uyu muhango abanyapolitiki, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta barahura bagasabana bagamije kumenyana no gusangira baganira ku biteza imbere igihugu.

Ni ibiganiro binatumirwamo abayobozi bakomeye baturuka hirya no hino ku isi, akaba ari muri urwo rwego mu by’uyu mwaka batumiye abaturuka mu bihugu bisaga ijana barimo na Madamu Jeannette Kagame.

Byitezwe ko kuri uyu wa 8 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa munani zo mu Rwanda, Madamu Jeannette Kagame nawe aza guhabwa umwanya akageza ijambo ku bitabiriye ibyo birori ndetse akanasengera icyo gihugu n’abari muri ibyo birori.

Si ubwa mbere Madamu Jeannette atumirwa muri uyu muhango kandi akabihabwamo ijambo. Ubwo yari yo muri 2014 yasobanuriye ababyitabiriye u Rwanda n’imiterere yarwo ndetse n’amateka yarwo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asobanura aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yavuze ku u Rwanda rugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi yise 3G ari byo “Gorillas, Governance and Gender” (ingagi, imiyoborere n’uburinganire n’ubwuzuzanyeha gati y’abagabo n’abagore).

Madamu Jeannette Kagame y’ifashishije ingagi nka kimwe mu bintu bidasubirwaho byagombye kubera ba mukerarugendo impamvu yo gusura u Rwanda, anagaruka ku miyoborere myiza nka kimwe mu nkingi zituma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kandi abantu bagendamo bisanga.

Yanagarutse ku buringanire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rufata abaturage bose kimwe bityo rukaba nta n’umwe rusiga inyuma mu nzira y’iterambere rurimo.

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana
Mu Rwanda

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda
POLITIKI

Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo
Mu Rwanda

Dr Cyubahiro Bagabe wayoboraga RAB yahagaritswe ku mirimo

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru