• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda

Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda

Ubwanditsi 09 Jul 2018 ITOHOZA

Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwasatse ububiko bw’ikigo cy’itumanaho cya MTN rushakisha ibimenyetso bihuha bimaze iminsi biyishinja gukwepa imisoro. MTN Uganda kandi ngo yaba inakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nk’uko byagaragaye ku mashusho ya video y’iki gikorwa, abakozi ba ISO bagaragara binjira kuri MTN muri Data Center saa 10:20 z;ijoro kuri uyu wa gatatu ushize.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa MTN, Anthony Katamba, ngo abantu bakekwaho gukorera ISO bafashe bugwate uwitwa Moses Keefa Musasizi, ukorera ikigo cya Huawei, cyahawe akazi ko gucunga  Data center, aho ngo yajyanywe ku cyicaro cy’uru rwego kuva saa 5:00 z’umugoroba kugeza saa 9:00 z’ijoro mbere yo kujyanwa kuri Data Center agategekwa gufungurira abakozi ba ISO.

Katamba avuga ko Musasizi yategetswe gufungura servers 4 muri Data center kandi byose bikaba byafashwe amashusho bikorwa.

Video ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabashije kubona igaragaza abakozi ba ISO baha amabwiriza Musazizi yo kubageza kuri za servers, ndetse hakagaragara umwe mu bakozi ba ISO ava kuri server imwe ajya ku yindi mu gikorwa ngo cyamaze amasaha agera kuri abiri.

Muri servers za MTN ahabereye isaka

Biravugwa ko amadosoiye y’ingenzi yajyanywe nk’uko byemezwa na CEO w’agateganyo wa MTN Katamba uvuga ko hashobora kuba hari ibintu byarebwe binyuranyije n’amategeko ndetse hari ibyatwawe.

Ni mu gihe undi muyobozi utashatse kumenyekana avuga ko ibyo ISO yashakaga byose yabitwaye kandi bakoze kopi z’amadosiye menshi mbere yo kugenda.

Chimpreports ikaba ivuga ko uyu mukwabu kuri MTN waba watewe n’abantu bahoze bayikorera baba barasohoye amakuru. Bamwe muri aba birukanwe bashinjwa amanyanga muri mobile money ngo baregeye inzego z’umutekano bavuga ko MTN yanyereje imisoro igera kuri miliyari 367 z’amashilingi ya Uganda mu kudekarara uko abantu bagiye bahamagara.

Ikigo cya MTN gisanzwe ari kimwe mu basoreshwa bakuru muri Uganda. Bikavugwa ko inzego z’umutekano zitaba zateye iki kigo mpuzamahanga gikomeye bitahawe umugisha n’abayobozi bo hejuru b’inzego z’umutekano.

Katamba akaba avuga ko batewe batategujwe ndetse nta cyemezo cy’urwego rushinzwe gutanga uburenganzira bwo gusaka bigeze babona.

Aba bakozi ba ISO kandi ngo mu gusaka MTN bagaragaje ko iki kigo cyaba kirimo no gukorwaho iperereza ku bibazo bifitanye no guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko iyi nkuru i ivuga.

 

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Ubwanditsi 23 Jul 2019
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016
U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko
POLITIKI

U Bwongereza: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Minisitiri w’Intebe cyo guhagarika Inteko

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ubwanditsi 13 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru