Ikipe ya Djoliba yo mu gihugu cya Mali yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane izanye intego zo gusezerera ikipe ya APR FC igakomeza mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Ku masaha y’i saa kumi zirengaho iminota mike, ni bwo ikipe ya Djoliba yari isohotse ku kibuga cy’indege i Kanombe, nyuma yo kugira ibibazo mu nzira dore ko iyi ubundi yari yitezwe kugera i Kigali mu masaha ya mugitondo uyu munsi dore ko yahagurutse uri Mali kuwa gatatu saa 21:00.
Djoliba yageze i Kigali itinzeho gato
Aba bsore bo muri Mali bafite icyizere cyo gusezerera APR FC
Ku isura biragaragara ko abakinnyi ba Djoliba ari abasore
Iyi kipe ije gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation cup, mu ijonjora rya 2, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Bamako mu minsi 10 ishize, iyi kipe yabashije gutsinda APR FC ya hano mu Rwanda igitego 1-0.
Ubwo bageraga I Kigali, umutoza w’iyi kipe Fanyeri Diarra yatangaje ko ntakibazo afite mu ikipe ye kandi ko nyuma y’umukino ubanza ikibazanye i Kigali ari ugushaka ibitego nk’buryo bwonyne bwo gusezerera APR FC.
Yagize ati: “APR FC twarayibonye ni ikipe nziza gsa natwe turiteguye abakinnyi bose bameze neza.
Ntabwo tuje hano tuzanywe no kugarira ahubwo tuzaba dushaka ibitego kuko ni bwo buryo bwo gukomeza mu cyiciro gikurikira”.
Ngo bazasatira APR FC kahave
Bahise bafata imodoka ibajyana Grand Legacy
..
Imvura yatonyangaga ubwo basohokaga ku kibuga cy’indege
Umutoza Fanyeri Diarra ngo APR FC yarayisobanukiwe
Bati mwatubonye!
Ikipe ya Djoliba ikaba yahise yerekeza muri Grand Legacy Hotel aho biteganyijwe ko izakorera imyitozo kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu.
APR FC na Djoliba ziri bube zitana mu mitwe kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro guhera saa 15:30’ Kwinjira muri uyu mukino ni 15 000 muri VVIP, 10 000 VIP, 5000 mu ntebe z’icyatsi, 3000 mu ntebe z’umuhondo na 1000 ahasigaye hose.
Abakinnyi ikipe ya Djoliba AC izanye mu Rwanda:
Abazamu:
- Adama Keita
- Amara Traore
Abandi bakinnyi:
- Siaka Bagayoko
- Moussa Sissoko
- Emile Koné
- Abdoulaye Diady
- Mamoutou Kouyaté
- Mamadou Cissé Oumar Kida
- Bourama Doumbia
- Seydou Diallo (Kapiteni)
- Naby Souma
- Mohamed Cissé
- Cheick Niang
- Boubacar Traoré
- Seydou M’Baye
- Youssouf Maiga
- Mamadou Cissé
- Oumar Kida
Abatoza n’abandi bayobozi bazanye n’ikipe y’igihugu:
- Fanyeri Diarra: Umutoza mukuru
- Harouna Samake: Umutoza wungirije
- Boubacar Coulibary: Umutoza wongera imbaraga
- Halidou Maiga: Umuganga
- Mahamdou Diarra: Uyoboye Delegatiyo
- Issoufou Diallo: Uhagarariye Federatiyo ya Mali
- Yeri Sissoko: V/Perezida wa Djoliba AC
- Modibo Daillo: Umunyamabanga mukuru w’ikipe
- Birama Konate: Ushinzwe umupira muri Federatiyo ya Mali
- Haruna Diallo: Perezida w’abafana ba Djoliba