Mbere yuko itariki ya 20 Mutarama 2017 igera ngo perezida watowe Donald Trump yicare mu ntebe yo gufatiramo ibyemezo, hari ibintu birimo kuba muri politike ya Amerika kuburyo bitanga isura y’ibibazo ubutegetsi bwa Trump buzahura nabyo. Ibi bikaba biterwa n’imyitwarire arimo kugaragaza y’ukuntu ashaka guhindura ibintu byose icyarimwe, akerekana ko abandi ntacyo bakoze ndetse inzego nyinshi akaba yaraziciye amazi, ibi bikaba ari muri bimwe bishobobora gutuma ashobora kugonga urukuta rwa beto.
Kuva aho inzego zitandukanye z’iperereza muri Amerika zitangiye kugirana ubwumvikane buke na perezida watowe Donald Trump, biragaragara ko nabo hari ibyemezo bashobora kuba barimo gufata kuko bari kubona ko imyitwarire ya Trump kuri bo itari myiza kandi ishobora kubabangamira mukazi kabo kihariye.
Nkuko tubikesha inkuru ya The Assoiated Press y’abanyamerika, umunyamakuru wayo washoboye kuganira numwe mubayobozi b’inzego z’iperereza yabwiwe ko nyuma yaho Trump agaragaje imyitwarire yo gusuzugura inzego zitandukanye z’igihugu, noneho mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu taliki 11 Mutarama 2017 Trump akagereranya imikorere y’inzego z’iperereza n’abanazi bo mubudage, ngo ibi ntibishobora gukomeza gutya ngo ntamuntu ufite uburenganzira bwo gutesha agaciro inzego z’igihugu cyabo kandi ariwe wakabaye uwambere kuzirengera ngo nubwo hari aho zaba zaragize intege nke muburyo runaka.
Visi Perezida Joe Biden
Mukiganiro visiperezida Joe Biden yagiranye n’umunyamakuru Josh Lederman yamubwiye ko hari impamvu zatumye inzego z’ubutasi z’amerika zemera ko amakuru ajyanye n’imyitwarire Trump yagiriye muri Russia mubyo aregwa byuko yakoreyeyo ubusambanyi ndetse nuko hari ibintu by’amafaranga ahabwa cg yaba yarahawe n’abarusiya. Biden yongeye ho ko kandi FBI yabanjye kubimenyesha Obama na Joe Biden babiganiraho ngo kubera uburemere bwabyo hafatwa icyemezo cyuko bigomba kujya hanze. Ariko yasobanuye ko yaba we cg Obama ataribo bafashe icyemezo cyo gusohora ayo makuru, ndetse nabo batunguwe no kumva ayo makuru ngo bo bakaba badashobora kubibazwa.
Ikindi Visi-prezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko biragaragara ko Trump ari muruhande rw’umwanzi w’igihugu cyabo ariwe Uburusiya. Biden akomeza avuga ko kwangiza isura y’abanyamerika kandi uri muyobozi ko bidashobora kwihanganirwa ko bizagira aho bigarukira.
Umuyobozi Mukuru w’inzego z’ubutasi James Clapper we yavuze ko ariya makuru ari kumpapuro 35 bayafite kuva mukwezi kwa munani 2016, ngo nubwo yasohotse muri iki cyumweru ngo bafite impamvu byakozwe. Uyu muyobozi nawe yavuze ko Obama yamubajije impamvu babimumenyesheje amubwira ko ari ngombwa kandi ko na Trump azabimenyeshwa ngo kubera uburemere bwabyo. Gusa Obama na Joe Biden babimenyeshwa n’inzego ziperereza zababwiye ko bakigenzura niba koko ayo makuru ariyo mbere yuko hafatwa umwanzuro uwari wose cg se bisohoka.
Mu gihe harimo kugaragara urwobo runini mubwumvikane hagati ya Trump n’inzego ziperereza, nyuma yaho uyu perezida mushya w’ Amerika atukiye itangazamakuru akavuga ko ibigo bimwe byitangazamakuru ari ingarane z’ibishingwe by’amakuru hari impirimbanyi zishize hamwe zibarirwa mubihumbi zikaba ziturutse munzego zose harimo abanyamakuru, abashakashatsi,abakinnyi ba filime, aba rero barahamagarira umuntu wese ubishoboye kubafasha gutangira imyigaragambyo ya rukokoma kuhera kuwa gatandatu taliki 14 Mutarama 2017. Icyo bagamije rero barashaka guhagarika ubuzima mu gihugu cyane umunsi wirahira rya Trump ngo kuko bagomba kwanga ubuyobozi bwa Donald Trump na visi perezida we Pence Mike bakabwigomekaho.
Nkuko tubizi ko mubihugu byinshi atari umuntu uyobora ahubwo icyo twakwita amahame yashyizweho (system ) ariyo iyobora umuntu, kuri Trump we ashobora kuba atabikozwa, ibi bikaba bidashobora kuzamworohere mumitegekere ye kuko inzego zose ntabwo yazishyiramo abantu bafite imyumvire nkiye cyane mugihugu nka kiriya ibyemezo byinshi bigomba kwemezwa n’inzego zitandukanye.
Hakizimana Themistocle