• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ubwanditsi 18 Mar 2021 Amakuru, ITOHOZA

Abasesenguzi bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga baribaza niba nta sano ya hafi  hagati ya Televiziyo  ISHEMA ya Cyuma Hassan, ikorera kuri murandasi, n’ikiswe ishyaka ISHEMA ryo rikorera mu mufuka wa “Padiri”  Thomas Nahimana. Impamvu zitera  benshi kwibaza  icyo  aya “MASHEMA” yombi  apfana, ni ibitekerezo  byo guhindanya isura y’u Rwanda bene yo asangiye,  abantu bagakeka ko kimwe ari umuzindaro w’ikindi, cyangwa abafatanyabikorwa muri gahunda baziranyeho.

Televiziyo ISHEMA yakunze kumvikana iha ijambo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, barimo na  Thomas Nahimana. Inengwa kandi kubangamira gahunda za Leta yitwaje kuvugira abaturage, aka wawundi urusha nyina w’umwana imbabazi ! Urugero rutangwa n’abakurikiranira hafi imikorere y’ISHEMA TV, ni ibyo yatangaje ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ngo yirengagije nkana akamaro k’aya mabwiriza n’umusaruro yatanze,ikavuga ko ari uguhutaza uburenganzira bw’abaturage, imvugo ikunze gukoreshwa n’abarwanya u Rwanda.

Ubwo Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yafungwaga akekwaho kubangamira amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi siwe wenyine wakurikiranyweho iki cyaha, Thomas  Nahimana na bagenzi be ntibategereje urubanza, ahubwo bahise bemeza ko azagwa muri gereza, kuko ngo ifungwa rye rigamije kuniga itangazamakuru no kumvisha abatavuga rumwe na Leta. Aho urukiko rumugiriye umwere, muri abo “banyapolitiki” nta n’umwe wagize ubugabo bwo kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera mu bwigenge busesuye, binyuranye n’ibyo babushinja ko bukorera ku mabwiriza ya Leta.

Icyakurikiyeho ni ukuremera Cyuma Hassan ngo akomeze ibikorwa bye benshi babonamo kumunga  gahunda za Leta. Mu batanze inkunga mbere ndetse akarusha n’abandi gutanga agatubutse, ni Thomas Nahimana, watanze hafi  ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.Abandi bakomeje gukusanyiriza  amafaranga Niyonsenga Dieudonné alias Cyuma Hassan, barimo Ingabire Victoire Cyuma yihutiye gusura akiva Mageragere, dore ko banasanganywe imikoranire ya hafi. Abandi ni abayoboke ba Jambo Asbl, urubyiruko rwiganjemo abakomoka ku bajenosideri, rwiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bushishozi  n’ubwigenge bw’abatanze ibitekerezo ku isano iri hagati ya “ISHEMA TV” n’ishyaka ISHEMA, baragira inama Cyuma Hassan yo gukora itangazamakuru rigendera ku mahame y’umwuga , akirinda inkuru zibiba amacakubiri. Ngo azirinde kujya mu kwaha kw’abanyapolitiki akurikiye agafaranga, ejo bitazaba aka ya mbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’ibuye ikahakura inda y’akabati.

Aramutse kandi yarahisemo kuba umuyoboro Thomas Nahimana n’abandi nkawe banyuzamo ibitekerezo bye bipfuye, ajye yibuka ko umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

2021-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Uganda : Gereza ya CMI ayigereranya no ‘kuramukanya na Satani’

Ubwanditsi 29 May 2019
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa
INKURU NYAMUKURU

Leta y’Afrika y’Epfo, yashyizweho itegeko ribuza impunzi gukina politiki utabyubahirije akirukanwa

Ubwanditsi 06 Jan 2020
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Ubwanditsi 13 Sep 2017
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame
Amakuru

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru