Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko muri iki gihugu hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwacyo, aho kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abantu babiri bafite ibimenyetso by’iyi ndwara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko byemejwe ko Ebola yagarutse muri RDC, nyuma y’aho abantu babiri muri batanu bo mu Mujyi wa Bikoro bagaragaje ibimenyetso byayo bakorewe ibizamini, bikagaragaza bidasubirwaho ko bayirwaye nkuko BBC yabitangaje.
Itangazo Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutabazi bw’Ibanze muri OMS muri DRC, Peter Salama, yashyize ahagaragara riragira riti “Icyo dushyize imbere cyane ni ukugera mu Mujyi wa Bikoro tugafatanya na Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubutabazi bwihuse nicyo gikenewe mu guhangana n’iki cyorezo cyica.”
OMS ivuga ko yohereje inzobere mu guhangana n’icyo cyorezo zirenga 50 muri ako gace ndetse ko yamaze kubona inkunga y’arenga miliyoni y’Amadolari ya Amerika yo kwifashisha mu butabazi.
Minisiteri y’Ubuzima muri RDC ivuga ko Ebola yagaragaye bwa mbere muri icyo gihugu mu 1976, yongeye kuhagaragara ku nshuro ya cyenda nyuma y’igihe kirenga umwaka hatangajwe ko hari abandi yari yagaragayeho, ndetse bane ikabica.
Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yari yatangiye gusuzuma umuriro abantu bose binjira mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu na Rusizi, nyuma y’aho Ebola igaragariye muri RDC, aho yahitanye abagera kuri bane.
Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) uvuga ko Ebola ari cyo cyorezo gitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kigafatwa nk’indwara yandura cyane; ishobora kwica 90% by’abayanduye, igateza ihahamuka n’ubwoba muri rubanda kandi ntigire urukingo.
Iterwa n’agakoko gatera kuva amaraso. Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gihangana n’ibyorezo (CDC), kivuga ko ari agatsiko k’udukoko gafata ibice bitandukanye by’umubiri akenshi tugatuma umuntu ava amaraso mumyenge yose y’umubiri.
Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu, gusa OMS ivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.
OMS ivuga ko uducurama ari two dusakaza Ebola mu zindi nyamaswa muri Afurika. Abantu bandura Ebola igihe bahuye n’amatembabuzi (amacandwe , ibimwira, amaraso, amazirantoki, ibirutsi,…) y’inyamaswa cyangwa undi muntu wanduye iki cyorezo.
Ebola isanzwe yibasira ibihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika, mu 2014 yishe abarenga ibihumbi 11 bo muri Guinea, Sierra Leone na Liberia.