• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Editorial 09 May 2018 Mu Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko muri iki gihugu hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwacyo, aho kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abantu babiri bafite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko byemejwe ko Ebola yagarutse muri RDC, nyuma y’aho abantu babiri muri batanu bo mu Mujyi wa Bikoro bagaragaje ibimenyetso byayo bakorewe ibizamini, bikagaragaza bidasubirwaho ko bayirwaye nkuko BBC yabitangaje.

Itangazo Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutabazi bw’Ibanze muri OMS muri DRC, Peter Salama, yashyize ahagaragara riragira riti “Icyo dushyize imbere cyane ni ukugera mu Mujyi wa Bikoro tugafatanya na Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubutabazi bwihuse nicyo gikenewe mu guhangana n’iki cyorezo cyica.”

OMS ivuga ko yohereje inzobere mu guhangana n’icyo cyorezo zirenga 50 muri ako gace ndetse ko yamaze kubona inkunga y’arenga miliyoni y’Amadolari ya Amerika yo kwifashisha mu butabazi.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC ivuga ko Ebola yagaragaye bwa mbere muri icyo gihugu mu 1976, yongeye kuhagaragara ku nshuro ya cyenda nyuma y’igihe kirenga umwaka hatangajwe ko hari abandi yari yagaragayeho, ndetse bane ikabica.

Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yari yatangiye gusuzuma umuriro abantu bose binjira mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu na Rusizi, nyuma y’aho Ebola igaragariye muri RDC, aho yahitanye abagera kuri bane.

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) uvuga ko Ebola ari cyo cyorezo gitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kigafatwa nk’indwara yandura cyane; ishobora kwica 90% by’abayanduye, igateza ihahamuka n’ubwoba muri rubanda kandi ntigire urukingo.

Iterwa n’agakoko gatera kuva amaraso. Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gihangana n’ibyorezo (CDC), kivuga ko ari agatsiko k’udukoko gafata ibice bitandukanye by’umubiri akenshi tugatuma umuntu ava amaraso mumyenge yose y’umubiri.

Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu, gusa OMS ivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

OMS ivuga ko uducurama ari two dusakaza Ebola mu zindi nyamaswa muri Afurika. Abantu bandura Ebola igihe bahuye n’amatembabuzi (amacandwe , ibimwira, amaraso, amazirantoki, ibirutsi,…) y’inyamaswa cyangwa undi muntu wanduye iki cyorezo.

Ebola isanzwe yibasira ibihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika, mu 2014 yishe abarenga ibihumbi 11 bo muri Guinea, Sierra Leone na Liberia.

2018-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Editorial 08 May 2016
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 Feb 2016
CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

CNLG yashimiye u Budage ku ifungwa rya Rwabukombe

Editorial 02 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona
Amakuru

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Editorial 24 Mar 2022
Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball
Amakuru

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Editorial 18 Mar 2023
Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports
IMIKINO

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru