• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Editorial 15 Sep 2018 IMIKINO

Ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria igomba gukina na Rayon Sports mu mukino wa CAF Confederation Cup, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri itari kumwe na kapiteni wayo, Mfon Udoh.

Iyi kipe ifite ibikombe byinshi muri Nigeria ndetse ikaba n’imwe mu bihangange ku mugabane wa Afurika, izacakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’irushanwa rya Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

Yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo Mfon Udoh ukina nka rutahizamu wagiranye ibibazo byo kutumvikana n’ikipe ikamuhagarika nawe kuri uyu wa Gatanu, akaba yahise atangaza ko atandukanye na yo burundu nyuma y’imyaka itanu yari ayikiniye.

Aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo cya scorenigeria, uyu musore w’imyaka 26 yagize ati “Amasezerano yanjye na Enyimba FC yarangiranye na shampiyona. Natandukanye nayo ndetse ubu hari andi makipe yatangiye kunyifuza.”

Ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu bitangaza ko uyu mukinnyi atari we wenyine warangije amasezerano ahubwo gutandukana n’ikipe byatewe n’uko batari bacyumvikana.

Mfon Udoh ni rutahizamu ukomeye cyane ufite agahigo ko kuba ariwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Nigeria mu mwaka umwe, 23 mu 2014 ndetse akaba yarabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu marushanwa ya CAF Champions League mu 2016, ubwo yinjizaga icyenda.

Aganira n’itangazamakuru bakigera ku kibuga cy’Indege i Kanombe, Ikechukwu Ezenwa wasigaranye igitambaro cy’ubukapiteni yatangaje ko intego yabo ari ugushaka amanota atatu byakwanga bakanganya kuko Rayon Sports bayikurikiranye ari ikipe ikomeye.

Yagize ati “Nishimiye kugaruka i Kigali. Nari mpari muri CHAN 2016, u Rwanda ni igihugu cyiza. Tuje gukina na Rayon Sports, nta mukino woroha, tuzagerageza kugaragaza impano zacu no gukora cyane.”

“Rayon Sports ni ikipe nziza ariko na Enyimba FC ni ikipe nziza. Turi hano dushaka intsinzi cyangwa kunganya Imana nidufasha.”

Abajijwe niba gukina batari kumwe na kapiteni wabo Mfon Udoh bitazabagiraho ingaruka, yavuze ko hari ibyo yakoraga mu kibuga bazabura kuko ari umukinnyi mwiza cyane ariko n’abahari bazakora ibishoboka bakitwara neza imbere ya Rayon Sports.

Kureba uyu mukino uzatangira saa 15:00 ku cyumweru kuri stade ya Kigali, itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro.

Abakinnyi ba Enyimba FC basohoka mu kibuga cy’indege

Bagaragazaga kumwenyura nk’abifitiye icyizere

Binjira mu modoka yabajyanye kuri Classic Hotel aho bacumbitse

Enyimba FC niyo kipe irusha izindi ibigwi muri Nigeria

Ikechukwu Ezenwa wasigaranye igitambaro cy’ubukapiteni yavuze ko baje i Kigali gushaka intsinzi cyangwa kunganya na Rayon Sports

Umunyamabanga wa Rayon Sports King Bernard aganira n’uwaje ayoboye ikipe ya Enyimba FC

2018-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

Editorial 11 Dec 2020
Nyuma y’imvune y’urutugu y’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina

Nyuma y’imvune y’urutugu y’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina

Editorial 13 Nov 2021
Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Editorial 29 Aug 2022
Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Editorial 09 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Editorial 25 Jul 2016
Perezida Kagame ategerejwe  bidasanzwe muri Cote D’Ivoire
ITOHOZA

Perezida Kagame ategerejwe bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Editorial 18 Dec 2018
Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo
Mu Mahanga

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Editorial 17 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru