• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Editorial 18 Oct 2017 HIRYA NO HINO

Impeta ni bumwe mu bwoko bw’imirimbo ukunze gusanga bwambawe n’abatari bake, abasore n’inkumi abagabo n’abagore abakomeye ndetse n’abihaye Imana,impeta ni umurimbo mwiza urimbisha intoki zigasa neza. Nyamara hari ho ubwo usanga umuntu yambaye impeta zirenze imwe ku kiganza, yewe abambara impeta ntibita ku kiganza bayambayeho cyangwa ubusobanuro bw’impeta bambaye.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga WWW.RMRS.Com ubundi ibiganza byombi bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n’imikorere n’imitekerereze ya muntu. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw’i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n’ubwiganze. Mu gihe ukuboko bw’ i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze n’umutwe ibi bigaragaza imitekerereze ndetse n’imyemerere y’umuntu.

Burya rero kwambara impeta ku rutoki runaka n’ubwo hari ababikora nk’umurimbo nyamara bifite icyo biba bisobanuye.

1.Kwambara impeta ku gahera (Agatoki gato muri zose): Kwambara impeta ku gatoki gato k’ikiganza. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragaza kubana n’abandi. Uru rutoki rugereranywa n’umubumbe wa merikure (mercure) kenshi umuntu yambara impeta kuri uru rutoki agamije ko abantu bayibona ndetse agamije no kubereka ko afite ubuhanga budasanzwe mu gukora ibintu binyuranye.

2. Urutoki rwa kane(Mukubitarukoko): uru ni rwo rutoki bambaraho impeta ya Marriage, bitewe n’uko uru rutoki rufatanye n’umutsi ujyana amaraso ku mutima uru rutoki rugaragaza urukundo ndetse ubwiza no kuba uri mu rukundo. Ku bijyanye n’imibumbe uru rutoki rugereranywa n’Isi n’Ukwezi. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragara guhanga udushya ndetse n’ubwiza ndetse umubano uganisha ku rukundo.Impeta igira ubu busobanuro mu gihe yambawe ku kuboko bw’iburyo. Iyo Impeta yambawe ku kuboko kw’i Bumoso bigaragaza inshingano.

3. Kwambara impeta kuri musumbazose: Uru ni urutoki rurerure gusumba Izindi ruragaye cyane. Kwambara impetakuri uru rutoki bigaragaraza ko umuntu ari wenyine kandi yifuza ko uwo bafatanya ubuzima. Kandi bigaragaza ko umuntu asumba abandi, Ku bijyane n’imibumbe uru rutoki rukaba rugereranywa n’umubumwe wa Saturne.

4. Mukuru wa meme: uru rutoki rukaba ruranga igitinyiro, imbaraga, Ubuyobozi n’inshingano n’ ubushake bwo gukora. Iyi myemerere ngo ifite inkomoko kera cyane kuko abami bakundaga kwambara impeta kuri uru rutoki.Umuntu iyo yambaye cyangwa akayambikwa aba yifurizwa kugira imbaraga ku buyobozi n’ububasha bwe. Jupiteri niwo mubumbe ugereranywa n’uru rutoki.

5. Meme(Igikumwe): Kwambara impeta ku rutoki rw’igikumwe bifite ubusobanura bw’imibanire. Kandi bikagaragaza ko uba ufite icyo ushaka guhindura mu buzima bwawe, mu gihe wambaye impeta ku Gikumwe bisobanuye ko uba ushaka kwerekana ko ushaka kugaragaza impinduka mu buzima. Mu yindi mico bavuga ko kwambara impeta kuri uru rutoki bisobanura imyemerere.

-8397.jpg

Ikindi wamenya ni uko kwambara impeta ku ntoki zose zigize ikiganza bigaragaza kudatuza no kubura umutekano ndetse bikagaragaza ko utagaragara.

2017-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

Umurambo wa Radio washyinguwe  iwabo mu cyaro i Wakiso

Umurambo wa Radio washyinguwe iwabo mu cyaro i Wakiso

Editorial 03 Feb 2018
Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Editorial 05 Oct 2018
Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Editorial 14 Feb 2018
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Editorial 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko
Mu Rwanda

Claire Karekezi, Umunyarwandakazi wa mbere u Rwanda rugize w’inzobere mu kuvura cancer yo mu bwonko

Editorial 08 Jun 2018
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana
Amakuru

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Editorial 27 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru