Ku munsi w’ejo ku wa Kane i Fatima muri Portugal habereye umuhango wo gusezera k’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa.
Kuri uyu wa gatatu nibwo Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko ngo bakuye Umugogo w’Umwami Kigeli muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo akababwira ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.
Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.
Emmanuel Bushayija
RNC ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, umaze igihe uba muri Portugal baciye hirya no hino ngo Umugogo w’ Umwami Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda bityo babone uko bawucuruza muri Portugal ari nako bakora Propaganda yo gusenya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Bakoze igisa n’Umugogo w’Umwami mu Kiriziya bashyiraho ifoto ishushanije y’Umwami Kigeli n’Ibirango bye n’Impeta ze ziheruka kwibirwa muri Amerika
Uwahoze ari Chancellor w’Umwami Kigeli, Boniface Benzinge ariko akaba atari acyumvikana na Kigeli kugeza yitaba Imana na Emmanuel Bushayija uheruka kwimikwa na Boniface Benzinge nk’umusigire w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bagaragaye muri uyu muhango barikumwe n’Abazungu benshi bigaragara ko Emmanuel Bushayija na Boniface Benzinge batangiye guteka umutwe ngo bibe abazungu bo muri Portugal cyane ko bagaragaza ibirango by’Umwami, Impeta ze n’ibindi bikoresho by’Umwami Kigeli biherutse kwibirwa muri Amerika.
Cyiza D.