• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Ubwanditsi 17 Aug 2016 ITOHOZA

Amakuru agera kuri Rushyashya yatangiye guhwihwiswa kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yafashe icyemezo cyo guhunga ntasubire mu Rwanda.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko kugeza ubu akiri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe bw’Amerika ariko akaba yaravuye mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda.

Benshi bahamya ko adashobora gutinyuka kuguma mu gihugu cy’Amerika igihe kinini kubera amagambo y’ubwishobozi n’agasuzuguro yakoresheje kuri Samantha Power uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye.

Biravugwa ko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage yabayemo igihe kitari gito ndetse bivugwa ko afitemo amazu ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu, bikaba binavugwa ko nyina w’Ambasaderi Gasana nawe mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cy’u Budage dore ko icyo gihugu Ambasaderi Gasana yakibayemo kuva kera ari umunyeshuri n’ubwo yari impunzi y’umunyarwanda yabaga mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru dufite n’uko aba mu Budage nk’umunyeshuri yagenderaga kuri Passport y’u Rwanda yari yarahawe ngo n’ Ambasaderi Yuvenali Renzaho. (witabye Imana ari mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku ya 6 Mata 1994).

Ngo hari ikibazo cyatangiye kugaragara cy’uko hari benshi bari bafite ibyo bapfa na Ambasaderi Gasana batangiye kugaragaza ko bishimiye ibibazo arimo. Uretse abafite ibyo bapfuye bishingiye ku gasuzuguro n’ubwishongozi yagaragazaga kubera umwanya ukomeye yari arimo,ubu noneho haravugwa ikibazo cy’abagabo bakoranye na Ambasaderi Gasana muri za Ambasade zitandukanye barimo kugaragaza amakosa menshi y’uyu muyobozi, harimo no kunyereza umutungo, gusuzugura abamukuriye barimo n’umukuru w’igihugu n’ibindi…..

Iyi nkuru y’ihunga rya Amadasaderi Gasana ije ikurikira iya Protais Mitali nawe wahunze igihugu yasabwe kugaruka i Kigali, nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru wabereye I Gabiro ndetse nuw’abambasaderi bahagarariye Igihugu cy’u Rwanda mumahanga wabaye ku itariki 3 Werurwe 2015 wabereye muri Hotel Gorillas I Nyarutarama.

Uyu mwiherero udasanzwe w’abambasaderi wigiwemo ibintu bikomeye warimo naba Minisitiri Conseilles ( Urwego rwohejuru rwungirije b’ambasaderi) ukaba kandi warimo n’abasilikare bakuru, ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Gasana Eugene wari ambasaderi w’uRwanda I NewYork muri Amarika.

-3717.jpg

Amasaderi Mitali K. Protais na Amdasaderi Gasana Eugene

Muri uyu mwiherero hagarutswe kukibazo cy’abambasaderi bitwara nabi barimo Muligande Charles waje kwirukanwa ndetse na Masozera Lobert wari ufite ikibazo cy’uko ntabushobozi yari afite mukazi, SIZA Kayizari wari muri Tourkiya n’abandi …. ariko cyane cyane Mitali Kabanda Protais wari ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya kuva 8-9/2014.

Mitali waregwaga imicungire mibi y’ishyaka rye PL.no kwiba akayabo gasaga miliyoni 60 mu ishyaka PL.

Kuki b’Ambasaderi bakomeje kuvaho nabi mukazi kabo, abazi neza imikorere yaz’Ambasade bavuga ko impamvu ibitera ari uko bagerayo bakigira utumana, kudatangira igihe Raporo n’ibindi.. kuburyo bagera aho ntibabe bacyumvira amabwiriza ya Minisiteri ibakuriye. Ikindi ni ukwiha imbaraga zirenze izo baba bahawe, kuburyo imikorere yabo usanga ihabanye n’iyi igihugu kiba cyabahaye izo nshingano ugasanga barimo kwangiza Diplomasi mpuzamahanga kandi atarizo nshingano zabo kuko baba bagiye gushaka umubano ntabwo baba bagiye kuryanisha ibihugu byombi. Ngo hari n’abagerayo bagatangira kujya mu dutsiko tw’abahezanguni n’ubugambanyi bwa rwisha.

Umwanditsi wacu

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025
Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu
Mu Rwanda

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga
Amakuru

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Ubwanditsi 14 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru