• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Faustin Twagiramungu ntiyashima ibyo u Rwanda rwagezeho yarazonzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 28 Jan 2017 ITOHOZA

Imbwa iyo iriye umuntu nta nkuru ishyushye ibamo. Ikiba inkuru ni umuntu kwadukira imbwa akayishinga amenyo ku gakanu akayiruma. Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi mu Rwanda, bimaze iminsi byandika ko “umunyapolitiki” Faustin Twagiramungu yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook inyandiko itaka ibikorwa byiza byagezweho na leta y’u Rwanda mu mwaka urangiye w’2016.

Inkuru ya Kigali Today yari ifite Umutwe “Kigali Convention Center ni Igitego mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi-Twagiramungu”; Umuryango uti “Twagiramungu avuga ko kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze”. Abo muri RwandaUpdates bati “Exiled ex-PM Twagiramungu Lavishes Praise on 2016 Successes in Rwanda” naho Igihe.com kiti “Ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2016 mu mboni ya Faustin Twagiramungu”.

Ijambo ribi ryaramamajwe

Birumvikana ko Twagiramungu kuvuga neza leta y’ubu y’u Rwanda ari ibintu bidasanzwe, nka ya nkuru y’umuntu babona yihererana imbwa akayishinga amenyo. Nkibisoma bwa mbere muri Kigali Today n’Umuryango byabaye ngombwa ko nshakisha kumenya imvaho y’icyo gitangaza cyabaye. Ibipfa kugaragara ko yavuze neza, usoma ibibibanziriza n’ibibikurikira ugasanga aho gushima yaragaye.

Ibyo nasomye ngasubiramo byanyeretse ko Twagiramungu nzi yakomeje kugira ibitekerezo bibi. Mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2003 yavugaga ko azaharanira kuvangura abanyarwanda.

-177.png

Faustin Twagiramungu

Nasanze Twagiramungu w’2016-7 ari impuzamugambi nka CDR ya mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko “Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza umugambi n’abandi…” Uwo mugambi akaba ari uwo kurwanya icyo yita “ingoma ngome” ya FPR n’ubutegetsi bwayo avuga ko “bugamije kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.”

Iyo ngengabitekerezo ya Twagiramungu ni iy’aba PARMEHUTU. “Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika, abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND. Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome … bagakomeza umurego…”

Ku bitangazamakuru bitumva iyo mvugo “impirimbanyi” yita “imena” bumva ari amagambo asanzwe. Nta kindi Twagiramungu atekereza uretse PARMEHUTU, kuko niyo yitwa ko yarwanyije “ingoma ya cyami” (Abatutsi) hakaza repubulika (ubutegetsi bw’Abahutu). Abo Twagiramungu abarirwamo ni abijunditse MRND kuko yasimbuye ndetse ikica cyangwa igatindahaza aba-PARMEHUTU yita “Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena…”.

Ikindi cyirengagizwa n’ibitangazamakuru ni isano iba hagati y’ibyakozwe n’ “impirimbanyi” na jenoside yakorewe Abatutsi guhera 1994. Interuro ya mbere mu mahame remezo y’Impuzamugambi Ziharanira Repubulika (CDR) ni “Tumaze kubona ko Repubulika y’u Rwanda yugalijwe n’umwanzi wimilije imbere kugarura ingoma ya gihake n’iya cyami ishingiye ku butegetsi bwa Gatutsi…”

“Abahakana Revolusiyo yo muw’i 1959 baliyibagiza ko yatewe ahubwo n’akababaro karenze urugero Rubanda-Nyamwinshi yatewe n’ubuhake bw’ingoma Ntutsi bwalimo ubugome-bwinshi.” [Impuzamugambi Ziharanira Repubulika –CDR: Amahame Remezo n’Amategeko, 1992 p. 2-4]

Urebye ibyandikwaga na CDR icyo gihe usanga nta gishya mu ngengabitekerezo ya Twagiramungu uvuga muri iryo tangazo rye ryo kuwa 31 Ukuboza 2016 ko ishyaka rye rifite umugambi wo “Kuvugisha ukuri ku byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda.”

Uko kuri acamo amarenga ni gahunda ya CDR mucyo bise “Uko Ishyaka libona ibintu mu bihe bizaza” aho bavuga ko “Mu rwego rwa politiki, Ishyaka ryacu (CDR) libona ko imibanire y’amoko agize iki gihugu ali ikibazo gikwiye kwitabwaho. Kugira ngo iki kibazo gishobore gukemurwa neza ni ngornbwa mbere na mbere kwemera ko imbaga y’abanyarwanda igizwe n’arnoko atatu atandukanye kandi adahuje ubwiganze.” (Amahame ya CDR…p.5)

Twagiramungu ntiyemera iterambere ry’u Rwanda

Muri iyo nyandiko itangazamakuru ryamamaje Faustin Twagiramungu ntabwo yishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda na leta yabo. Arabivuga uko bihari ariko agashyiramo kubigaya aho avuga ko bidafitiye akamaro abaturage muri rusange. Muri iyo nyandiko y’umuntu wishwe n’ubujiji agasabikwa n’ishyari, avugamo “n’ibyiswe imiturirwa isigaye isa n’umurato mu mujyi wa Kigali…”

-5522.jpg

Rukokoma

Twagiramungu ntabwo yaba yemera ko igihugu cyungutse atemera uruhare rw’ubuyobozi bwatumye bigerwaho. “…umwaka w’2016 usize ibikorwa by’ingirakamaro byagombye kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame.” Keretse niba ari ukubera kuba umusaza w’umusazi. Ibyagezweho n’u Rwanda ntibyikoze.

Ni inyandiko yuzuyemo urwango. Twagiramungu, yita abantu abirasi, abanyabinyoma, “abantu bake bigize indobanure”; ko urubyiruko rwigishwa “amateka y’amatobano”…etc. Akagera n’aho avuga ko iterambere abantu babona atari ryo. Ngo ni “ubukire gafite (icyo yita agatsiko) kabonye ku buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi, ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara…”

Ibitutsi atuka abanyarwanda ni byinshi. Ko “bayoborwa butama”; “ingaruzwamuheto” ba “mpemuke ndamuke”…etc. Huzuyemo urwango rubi. Abanyarwanda abacamo ibice akavuga ko hari Abatutsi ngo “baremewe kuzajya mu ijuru”; kuri we ngo Abahutu babereyeho gusaba mungu kubabarirwa. Hari n’icyiciro yita “abashigajwe inyuma n’amajyambere (y’Intsinzi y’Inkotanyi)”, n’abo yita “abigwijeho ibya Mirenge,”…etc

Mbese ubona ko Twagiramungu yafashe amasomo ahagije mu ndirimbo za Bikindi Simon waririmbaga ko yanga Abahutu bagendera inzira ubugari, b’ibisahiranda …etc. Abatutsi bakitwa inzoka ziyuburura, …

Ahakana na jenoside mu buryo butaziguye

Kimwe n’abajenosideri benshi, uretse guhakana ireme ry’iterambere u Rwanda rugezeho Twagiramungu anahakana ko hari jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri Twagiramungu niba hari abantu bishwe mu Rwanda ni Abahutu “Ni ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere y’umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye n’ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu (ubu bitwa ukundi). Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura cyangwa ngo yibagize amateka y’ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi igatwikirwa mu mashyamba.”

Itangazamakuru ryubaka ntirikwiye guha inkunga ibitekerezo byica n’ibisenya. Ni kwa gutema ishami ry’igiti wicariye. Ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango Twagiramungu yapakiye muri iyi nyandiko birigaragaza. Ni inandiko yo kugawa si iyo kwamamazwa.

-5521.jpg


Na: Ndahiro Tom

2017-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Editorial 04 Jan 2017
Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Editorial 25 Feb 2020
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Editorial 14 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa
Mu Mahanga

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016
Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi
Mu Rwanda

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Editorial 18 Apr 2017
Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC
ITOHOZA

Icyo abanyarwanda baba muri Amerika bavuga kuri Serge Ndayizeye Umunyamakuru wa Radio Itahuka ya RNC

Editorial 23 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru