Imbwa iyo iriye umuntu nta nkuru ishyushye ibamo. Ikiba inkuru ni umuntu kwadukira imbwa akayishinga amenyo ku gakanu akayiruma. Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi mu Rwanda, bimaze iminsi byandika ko “umunyapolitiki” Faustin Twagiramungu yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook inyandiko itaka ibikorwa byiza byagezweho na leta y’u Rwanda mu mwaka urangiye w’2016.
Inkuru ya Kigali Today yari ifite Umutwe “Kigali Convention Center ni Igitego mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi-Twagiramungu”; Umuryango uti “Twagiramungu avuga ko kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze”. Abo muri RwandaUpdates bati “Exiled ex-PM Twagiramungu Lavishes Praise on 2016 Successes in Rwanda” naho Igihe.com kiti “Ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2016 mu mboni ya Faustin Twagiramungu”.
Ijambo ribi ryaramamajwe
Birumvikana ko Twagiramungu kuvuga neza leta y’ubu y’u Rwanda ari ibintu bidasanzwe, nka ya nkuru y’umuntu babona yihererana imbwa akayishinga amenyo. Nkibisoma bwa mbere muri Kigali Today n’Umuryango byabaye ngombwa ko nshakisha kumenya imvaho y’icyo gitangaza cyabaye. Ibipfa kugaragara ko yavuze neza, usoma ibibibanziriza n’ibibikurikira ugasanga aho gushima yaragaye.
Ibyo nasomye ngasubiramo byanyeretse ko Twagiramungu nzi yakomeje kugira ibitekerezo bibi. Mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2003 yavugaga ko azaharanira kuvangura abanyarwanda.
Faustin Twagiramungu
Nasanze Twagiramungu w’2016-7 ari impuzamugambi nka CDR ya mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko “Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye guhuza umugambi n’abandi…” Uwo mugambi akaba ari uwo kurwanya icyo yita “ingoma ngome” ya FPR n’ubutegetsi bwayo avuga ko “bugamije kugarura ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda.”
Iyo ngengabitekerezo ya Twagiramungu ni iy’aba PARMEHUTU. “Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena barwanya ingoma ya cyami isimburwa na repubulika, abandi bahangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana n’ishyaka rye MRND. Uwo murage ugomba gukomeza, abiyemeje kurwanya ingoma ngome … bagakomeza umurego…”
Ku bitangazamakuru bitumva iyo mvugo “impirimbanyi” yita “imena” bumva ari amagambo asanzwe. Nta kindi Twagiramungu atekereza uretse PARMEHUTU, kuko niyo yitwa ko yarwanyije “ingoma ya cyami” (Abatutsi) hakaza repubulika (ubutegetsi bw’Abahutu). Abo Twagiramungu abarirwamo ni abijunditse MRND kuko yasimbuye ndetse ikica cyangwa igatindahaza aba-PARMEHUTU yita “Abanyarwanda b’impirimbanyi babaye imena…”.
Ikindi cyirengagizwa n’ibitangazamakuru ni isano iba hagati y’ibyakozwe n’ “impirimbanyi” na jenoside yakorewe Abatutsi guhera 1994. Interuro ya mbere mu mahame remezo y’Impuzamugambi Ziharanira Repubulika (CDR) ni “Tumaze kubona ko Repubulika y’u Rwanda yugalijwe n’umwanzi wimilije imbere kugarura ingoma ya gihake n’iya cyami ishingiye ku butegetsi bwa Gatutsi…”
“Abahakana Revolusiyo yo muw’i 1959 baliyibagiza ko yatewe ahubwo n’akababaro karenze urugero Rubanda-Nyamwinshi yatewe n’ubuhake bw’ingoma Ntutsi bwalimo ubugome-bwinshi.” [Impuzamugambi Ziharanira Repubulika –CDR: Amahame Remezo n’Amategeko, 1992 p. 2-4]
Urebye ibyandikwaga na CDR icyo gihe usanga nta gishya mu ngengabitekerezo ya Twagiramungu uvuga muri iryo tangazo rye ryo kuwa 31 Ukuboza 2016 ko ishyaka rye rifite umugambi wo “Kuvugisha ukuri ku byerekeye ibyiswe amoko mu Rwanda.”
Uko kuri acamo amarenga ni gahunda ya CDR mucyo bise “Uko Ishyaka libona ibintu mu bihe bizaza” aho bavuga ko “Mu rwego rwa politiki, Ishyaka ryacu (CDR) libona ko imibanire y’amoko agize iki gihugu ali ikibazo gikwiye kwitabwaho. Kugira ngo iki kibazo gishobore gukemurwa neza ni ngornbwa mbere na mbere kwemera ko imbaga y’abanyarwanda igizwe n’arnoko atatu atandukanye kandi adahuje ubwiganze.” (Amahame ya CDR…p.5)
Twagiramungu ntiyemera iterambere ry’u Rwanda
Muri iyo nyandiko itangazamakuru ryamamaje Faustin Twagiramungu ntabwo yishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda na leta yabo. Arabivuga uko bihari ariko agashyiramo kubigaya aho avuga ko bidafitiye akamaro abaturage muri rusange. Muri iyo nyandiko y’umuntu wishwe n’ubujiji agasabikwa n’ishyari, avugamo “n’ibyiswe imiturirwa isigaye isa n’umurato mu mujyi wa Kigali…”
Rukokoma
Twagiramungu ntabwo yaba yemera ko igihugu cyungutse atemera uruhare rw’ubuyobozi bwatumye bigerwaho. “…umwaka w’2016 usize ibikorwa by’ingirakamaro byagombye kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga, nubwo bwose isura yarwo ikomeje kwanduzwa n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame.” Keretse niba ari ukubera kuba umusaza w’umusazi. Ibyagezweho n’u Rwanda ntibyikoze.
Ni inyandiko yuzuyemo urwango. Twagiramungu, yita abantu abirasi, abanyabinyoma, “abantu bake bigize indobanure”; ko urubyiruko rwigishwa “amateka y’amatobano”…etc. Akagera n’aho avuga ko iterambere abantu babona atari ryo. Ngo ni “ubukire gafite (icyo yita agatsiko) kabonye ku buryo budasobanutse (blanchiment d’argent) bushingiye k’ubwambuzi, ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu, cyangwa iminyago yo mu ntambara…”
Ibitutsi atuka abanyarwanda ni byinshi. Ko “bayoborwa butama”; “ingaruzwamuheto” ba “mpemuke ndamuke”…etc. Huzuyemo urwango rubi. Abanyarwanda abacamo ibice akavuga ko hari Abatutsi ngo “baremewe kuzajya mu ijuru”; kuri we ngo Abahutu babereyeho gusaba mungu kubabarirwa. Hari n’icyiciro yita “abashigajwe inyuma n’amajyambere (y’Intsinzi y’Inkotanyi)”, n’abo yita “abigwijeho ibya Mirenge,”…etc
Mbese ubona ko Twagiramungu yafashe amasomo ahagije mu ndirimbo za Bikindi Simon waririmbaga ko yanga Abahutu bagendera inzira ubugari, b’ibisahiranda …etc. Abatutsi bakitwa inzoka ziyuburura, …
Ahakana na jenoside mu buryo butaziguye
Kimwe n’abajenosideri benshi, uretse guhakana ireme ry’iterambere u Rwanda rugezeho Twagiramungu anahakana ko hari jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri Twagiramungu niba hari abantu bishwe mu Rwanda ni Abahutu “Ni ngombwa kandi gutsindagira ko bene ayo majyambere y’umuvuduko udasanzwe, agaragara ko yikubiwe na bamwe mu banyarwanda, ahishe byinshi bifitanye inkomoko no gushaka kwibagiza no gutwikira amahano bafitemo uruhare rukomeye nko mu mubijyanye n’ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange, ariko cyane abitwaga abahutu (ubu bitwa ukundi). Ibyo ari byo byose nta majyambere azahanagura cyangwa ngo yibagize amateka y’ibyabaye mu Rwanda hose, aho imirambo yatawe mu migezi, indi igatwikirwa mu mashyamba.”
Itangazamakuru ryubaka ntirikwiye guha inkunga ibitekerezo byica n’ibisenya. Ni kwa gutema ishami ry’igiti wicariye. Ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango Twagiramungu yapakiye muri iyi nyandiko birigaragaza. Ni inandiko yo kugawa si iyo kwamamazwa.
Na: Ndahiro Tom