• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo
Iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yiciwemo abanyeshuri, abarimu n'abakozi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iya 21 Mata 1994: Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo

Ubwanditsi 21 Apr 2018 Mu Rwanda

Abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe urubozo, bigizwemo uruhare na bamwe mu banyeshuri n’abarimu b’intagondwa z’abahutu.

Kimwe n’ahandi henshi mu Mujyi wa Butare, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Sindikubwabo Théodore yagiriye i Butare, agakoresha inama mu nzu mberabyombi, ijambo yahavugiye ryo gukangurira kwica Abatutsi, ryatumye ubwicanyi buhita butangira.

Kuva ku itariki ya 21-22 Mata 1994, ku Kabutare, mu Mujyi wa Butare, agace kari gatuwemo n’abarimu benshi bigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa mu mashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Butare, bishwe cyangwa bakarangwa n’abasirikare babaga barakomerekeye ku rugamba bakazanwa kuvurirwa i Butare. Abarimu bo muri Kaminuza barangaga abarimu bagenzi babo b’Abatutsi ngo bicwe.

Nk’uko tubikesha CNLG, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa (GSOB), igitero cya mbere cyaje kwica Abatutsi bari bahahungiye. Icyo gihe muri iki kigo hari hamaze iminsi habera imurikagurisha EXPO. Ibindi bitero byagarutse kwica Abatutsi bari bahasigaye ku itariki ya 28-29 Mata 1994.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Runyinya no kuri Komini Runyinya, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, bagoswe n’ibitero by’Interahamwe zirabica bose.

Ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo, hari hahungiye Abatutsi basaga 6,000, baturutse muri za Komini Ngoma, Maraba, Runyinya na Huye, bishwe n’Interahamwe. Ubu ni mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Abatutsi bari bahungiye i Gihindamuyaga, habarizwa ubu mu Karere ka Huye, barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Huye ahitwa Karambi ku Rusengero rw’Abametodisiti, ubu ni mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye, bakomokaga mu Matyazo, Nyaruguru n’ahandi, bishwe n’Interahamwe zoku Gikongoro zibateye za gerenade.

Kuva ku itariki ya 21-22 Mata 1994 ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Matyazo, cyari giherereye muri Komini Huye ahitwaga ku Rusisiro, ubu ni mu Karere ka Huye, hiciwe abatutsi basaga 10,000 bari bahahungiye baturutse muri za Komini Ngoma, Runyinya, Maraba na Huye. Interahamwe zabishe zikoresheje lisansi yo kubatwika, amasasu n’intwaro za gakondo.

Abatutsi bose mu gace ka Gishubi, bashorewe n’Interahamwe babambitse ubusa, bajya kubaroha mu mugezi w’Akanyaru. Abagerageje gucika bahungiye i Kabuye, bicwa ku wa 23 Mata 1994, ubu ni mu Karere ka Gisagara.

Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe, barishwe. Ubu ni mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Kuva tariki ya 21 Mata 1994, Abatutsi bafatwaga n’Interahamwe, zabajyanaga ku iteme rya Nyabarongo rijya Karongi cyangwa ku kiraro cyambuka Nyabarongo kijya Kirinda (Kibuye), zikabicirayo, zikajugunya muri Nyabarongo.

Abatutsi b’i Bweramvura no mu tundi duce bamaze kwicwa n’Interahamwe, zajyaga kubajugunya mu mugezi witwa Kiryango.

Ku nzu ya Foyer ku Rukina, Interahamwe zahakusanyirizaga Abatutsi, bamara kuba benshi zikajya kubica zikabajugunya muri Nyabarongo.

Ahitwaku Rutabo, bahimbaga CND, ubu ni mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, hari hacukuye icyobo kinini cyane, Interahamwe zarohagamo Abatutsi zimaze kwica, hari n’abo bajugunyagamo ari bazima.

Abatutsi bagera ku 50,000 bari bahungiye mu ishuri rya Tekiniki rya Murambi (ETO), bishwe n’Interahamwe n’abasirikare, bayobowe na Perefe wa Gikongoro, Laurent Bukibaruta Félicien Semakwavu wari Burugumesitiri wa komini Nyamagabe, Kapiteni Faustin Sebuhura, Komanda wa Jandarumori ya Gikongoro. Bakeya mu barokotse ibyo bitero bahungiye kuri Kiliziya ya Cyanika, ariko naho Interahame zibasangayo zirabica.

Abatutsi bagera ku 20,000 biciwe i Kaduha. Ubwicanyi bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi Robert, Umurundi wari kuri Paruwasi i Kaduha, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG witwa Kaga Gatasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, Kayihura Albert wari Burugumestri wa Komini Muko ariko abo bose bari bafatanyije n’abajandurume bageze kuri Paruwasi i Kaduha ku itariki 7 Mata 1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys.

Kaduha yari mu gace kagenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu cyiswe Zone Turquoise. I Kaduha kimwe na Gikongoro yose hirunze abasirikare bamaze gutsindwa ku rugamba, n’interahamwe zihunze Inkotanyi, kandi ni ko bakomezaga kwica Abatutsi.

Abatutsi benshi bari bahungiye ku biro bya Komini Karama, baturutse mu duce dutandukanye harimo n’abaturutse Nyaruguru, bishwe n’Interahamwe ziturutse ku Gikongoro n’ahandi henshi.

Kuva tariki ya 21-22 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye Nyagasozi ku musozi wa Kigarama cya Mpare, Musange na Mpare, muri Komini ya Huye, ubu ni mu Karere ka Huye, bakorewe iyica rubozo no gufata abagore ku ngufu kandi baricwa.

Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari komini Kayenzi, biciwe ku musozi wa Gashinge, ubu akaba ari mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi.

Abatutsi biciwe Busanze ku kibuga cy’umupira bitaga Demare, ubu habarizwa mu Karere ka Nyaruguru.

Ku mugoroba w’iyi tariki kandi, impunzi nyinshi z’abatutsi yari zahungiye mu Kiliziya ya Cyanika zikakirwa na Padiri Joseph Niyomugabo zishwe n’interahamwe n’abasirikare bari bamaze kwica abandi batutsi bari bahungiye i Murambi.

Abatutsi bagera kuri 24 gusa ni bo babashije kurokoka uwo munsi. Abayoboye ubwicanyi muri Cyanika ni Perefe Bucyibaruta Laurent, Superefe Joseph Ntegeyintwari, Désiré Ngezahayo wari burugumesitiri wa komini Karama, Azarias Nzungize wari umunyamabanga kuri superefegitura ya Karaba na Ugirindege Charles wari assistant burugumestre wa komini Rukondo. Interahamwe zatozwaga na Colonel Aloys Simba (wakatiwe n’urukiko rwa ICTR igifungo cy’imyaka 25) afatanije na Sebuhura Faustin, wahoze ari komanda wa Jandarumori ku Gikongoro.

Interahamwe zishe abatutsi ku kiliziya ya Cyanika zayobowe kandi na Emmanuel Ntaganira (alias Muturage) wari perezida w’ishyaka MDR.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Karambo (Kibumbwe) ho muri Perefegitura ya Gikongoro, Ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Hishwe Abatutsi b’i Nyagatare muri Mahembe (Nyamasheke) biciwe ku musozi wa Kizenga

Hishwe Abatutsi bo ku Cyato (Nyamasheke).

2018-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ku myaka 23 y’amavuko uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse n’Isonga FA, Bonane Janvier yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ubwanditsi 04 Oct 2021
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
ITOHOZA

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE
IMIKINO

Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko
Mu Rwanda

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru