Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA binyuze mu munyamabanga waryo Madame Fatma Samoura, ryandikiye perezida wa komisiyo ya Ferwafa y’amatora Kalisa Adolphe Camarade rimusaba gukurikiza amategeko bagakemura ikibazo cya Madame Rwemarika Félicité wiyamamarizaga kuyobora Ferwafa mu matora y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe yabaye mu mpera za 2017.
Mu ibaruwa ye, FIFA itangaza ko bayanditse bashingiye ku bujurire Madame Félicité Rwemarika yatanze muri komisiyo y’ubujurire ya Ferwafa bikarangira ntacyo bukozweho, aho Rwemarika atari yishimiye icyemezo cy’akanama gashinzwe amatora, kari katangaje ko atsinzwe amatora yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017.
Camarade uyoboye akanama k’amatora ka Ferwafa, yasabwe gusuzuma ubujurire bwa Felicite hagafatwa umwanzuro ukurikije amategeko
FIFA ikomeza ivuga ko amakuru ifite ari uko aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika maze uyu agasigara yimamaza wenyine.
FIFA ivuga ko nkuko amakuru ifite abitangza, ngo inteko itora y’abantu 52 yose yari yuzuye gusa byaje kurangira abagera kuri 13 ari bo batoye Rwemarika mu gihe abandi 39 amajwi yabo yabaye imfabusa. Ibi ngo byakurikiwe nuko Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku byasabwaga, bityo ko abasanzwe bayobora bagumaho kugera andi matora akozwe.
FIFA ikaba ivuga ko nyuma y’uko iki cyemezo kijuririwe, isaba ababishinzwe kugira icyo bakora hagafatwa umwanzuro ukwiye kandi ukurikiza amategeko na status bya Ferwafa. Aha, nubwo FIFA yakomeje ivuga ko itazasimbura inzego z’ubujurire z’amashyirahamwe atandukanye, ngo ariko ikomeje gukurikiranira hafi bibera muri iri shyirahamwe, aho yiteguye kubizamo mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo yuzuze inshingano zayo.
Félicité atangaza ko nanubu atumva impamvu yabwiwe ko atatsinze amatora ya Ferwafa
Uruhande rwa Rwemarika Félicité rwari rwatanze ubujurire bw’icyemezo cya Komisiyo y’amatora, bushingiye ku ngingo ya 21 aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:
Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.
Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.
Abarenga 30 baraye muri Hoteli mbere y’amatora byaje kurangira amajwi yabo bayagize imfabusa
Aba ariko nyuma yo gutanga ikirego muri Komisiyo y’Ubujurire, bakaba baraje kubwirwa ko ntacyo bafashwa ko basubira muri Komisiyo y’amatora akaba ari yo ibarenganura, kandi ari yo bari baje gusa nk’abarega nyuma yo kutemera icyemezo yafashe. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye FIFA isa nk’iburira Ferwafa ngo icyemure iki kibazo, cyangwa se izaze kukikemurira.
Source : Ruhago yacu