Uwari Umuyobozi w’Inyeshyamba za RUD-URUNANA, Brig. Gen. Juvenal Musabyimana uzwi nka Afrika Jean Michel yasanganwe inyandiko bivugwa ko zikubiyemo amakuru yiswe ay’ingenzi.
Gen. Afrika wavukaga mu Karere ka Nyabihu yishwe nyuma ya saa sita kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019 mu gitero ingabo zagabye hagati y’agace ka Binza na Makola muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mutwe washinzemo ibirindiro nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Amakuru yizewe yatangajwe n’umwe mu basirikare ba FARDC nk’uko TNT dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni uko inyandiko zari mu birindiro bya Gen. Afrika zikubiyemo amakuru agaragaza ko uyu mugabo yajyaga muri Uganda inshuro nyinshi.
Ayo makuru yerekana ko Gen. Afrika yagiranaga ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego z’ubutegetsi za Uganda.
Ngo byagaragaye ko aba bayobozi bo muri Uganda bafite uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe wa RUD-URUNANA.
Hari amakuru avuga ko kandi ubwo inyeshyamba za RUD-URUNANA zagabaga igitero mu Karere ka Musanze, bamwe mu basirikare bazo batatu bakuru batorokeye muri Uganda nyuma yo gukubitwa ikibatsi n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
U Rwanda ngo rwandikiye Uganda ruyisaba ko yakohereza aba bantu batatu, ariko ngo ntacyo yigeze ibikoraho.
Urupfu rwa Gen. Michel ku ruhande rw’Urwanda barufashe nk’ikimenyetso ko FARDC ikataje kuguhashya inyeshyamba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Olivier Nduhungirehe na we yavuze ko FARDC ikwiye gushimirwa, yemeza ko Gen. Afrika yasanganywe inyandiko ziriho amakuru y’ingirakamaro.
Abinyujije kuri Twitter ati “ Ubushake bwa FARDC mu kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo. (…) ibikorwa bya gisirikare byo guhangana n’abayobozi bazo bigenda neza, bamwe bakicwa cyangwa bagafatwa n’inyandiko z’ingirakamaro zigafatwa.”
Gen.Afrika yishwe nyuma y’aho yari yakomerekejwe bikomeye mu minsi yari yabanje. Urupfu rwe ruje rukurikira urwa Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura wo muri FDLR.