Ku wa 25 Ukuboza 2016, abagororwa babiri batorotse gereza ya Gasabo iherereye Kimironko biza kumenyekana kuri uyu wa 27 Ukuboza 2016.
Ni amakuru yemejwe na CIP Sengabo Hillary umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS).
Si ubwambere kandi imfungwa muri iyi gereza zitoroka hakabura ibisobanuro.
Ibinyamakuru byinshi hano mu Rwanda byatangaje ko kuri Noheli n’umunsi wayikurikiye, urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwatanze uburenganzira ku bantu bashaka gusura ababo bafunze mu buryo budasanzwe maze abasura baba benshi dore ko ngo mu minsi ishize umubare w’abasura wari waragabanutse.
Ibi ngo ni byo bishobora kuba byarabaye nyirabayazana wo gutoroka kw’abo bagororwa babiri bigakekwa ko baba barasohokanye n’abantu bari baje gusura ababo bafungiye muri iyi gereza.
Abatorotse ngo ni Ugirimpuhwe Martin w’imyaka 30 wari ufunze by’agateganyo aregwa ubujura na Emmanuel Twagirimana w’imyaka 28 wari warakatiwe imyaka ine y’igifungo.
Kuri ubu CIP Sengabo yavuze ko barimo gushakisha aba bagororwa kugirango bagarurwe muri gereza.
Kuri uyu munsi bikekwa ko aba bagororwa batorotsemo kandi ni na wo munsi Gereza ya Nyarugenge bakunze kwita 1930 yafashwe n’inkongi y’umuriro ugatwika igice kimwe cy’iyi gereza cyari gifungiwemo abagororwa 68.