• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Gicumbi: Umuganga witeguraga kurongora yasanzwe muri hoteli yapfuye

Editorial 06 Aug 2016 Mu Mahanga

Dr Niyomugabo Fidele witeguraga kwambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we kuwa 18 Nzeli 2016, yasanzwe muri Nice Garden Motel iherereye mu Mujyi wa Byumba, yapfuye.

Dr Niyomugabo yari umuyobozi w’Ibitaro bya Kinazi biherereye mu Karere ka Ruhango.

Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana, ariko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ko iruhande rw’umurambo we hari agacupa k’umuti ashobora kuba yiyahuje.

Mudaheranwa Juvénal avuga ko ku gitanda cyasanzweho umurambo we, mu ijoro ryakeye, hariho agacupa k’imiti bikekwa ko yakoreshejwe mu kwiyahura.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no ku rwego rw’igihugu ariko habura uwitaba telefoni.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera Niyomugabo yafashe icyumba muri iyi moteli kuwa 4 Kanama 2016, arikingirana ku buryo kugera mu cyumba cye byasabye guca urugi.

Abakora isuku ngo baje gusukura mu cyumba cye mu gitondo basanga urugi rukinze, bakomanze babura ubakingurira basubirayo, bagarutse nka saa moya z’umugoroba nanone barakomanga babura ubakingurira, ni ko kwitabaza polisi.

Polisi na yo ngo yaje gukomanga ntibyagira icyo bitanga, biba ngombwa ko urugi rucibwa kugira ngo babashe kugera mu cyumba, bagezemo basanga umurambo we ku gitanda, iruhande rwawo hari agacupa k’imiti.

-3511.jpg

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma (post-mortem).

Nitugira andi makuru tumenya kuri iri sanganya na yo turayabatangariza.

2016-08-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Editorial 09 Jun 2016
Soma Useke

Soma Useke

Editorial 04 Oct 2016
Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro  basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Editorial 12 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Editorial 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Editorial 18 Sep 2019
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Editorial 14 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru