Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano .
Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo; Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije ; ni ukuvuga, ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, n’Uhagarariye u Rwanda mu Butaliyani,Enrico Lalia Morra.
Nyuma yo guha ikaze Lt. Gen. Tullio Del Sette n’abari bamuherekeje , IGP Gasana yagize ati,” Ubushake mwagize bwo gusura Polisi y’u Rwanda bushimangira amasezerano y’ubufatanye twasinye mu minsi ishize. Uyu mubano ni inkingi ya mwamba y’ubufatanye burambye bwa Polisi z’ibihugu byacu byombi.”
Yakomeje agira ati,”Impuguke ku mpande zombi zizakomeza kujya ziganira ku ngingo zikubiye mu masezerano twasinye; zibanda ku kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.”
IGP Gasana yabwiye kandi mugenzi we w’u Butaliyani ko Polisi y’u Rwanda yanejejwe n’uruzinduko Ambasaderi Domenico Fornara yagiriye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye.
Yongeyeho ko, umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani ari inkingi ya mwamba mu gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi mu nyungu z’impande zombi.
Mu ijambo rye, Lt. Gen Tullio Del Sette yagize ati,”U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu nzego zitandukanye. Urwego rugezeho uyu munsi rubikesha icyerekezo cyiza, kandi gihamye cy’Ubuyobozi bwacyo. Ni muri urwo rwego twishimiye gufatanya na Polisi yacyo mu nzego zitandukanye.”
Yakomeje avuga ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Carabinieri n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) ari indi ntera nziza mu gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani yashoje ijambo rye agira ati,”Haragahoraho umubano mwiza hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda.”
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani yasinyiwe i Roma mu kwezi gushize ubwo IGP Gasana yasuraga iki gihugu mu rwego rw’akazi.
Usibye Inama yagiranye n’Abayobozi batandukanye , Lt Gen. Tullio Del Sette yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali; aho yunamiye imibiri ihashyinguwe.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), Lt. Gen. Tullio Del Sette asinya mu gitabo cy’abashyizti cya RNP
RNP