Itorwa rya Cyril Ramaphosa ku buyobozi bukuru bw’ishyaka ANC ni ubutumwa bukomeye kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yuko bishoboka cyane akazisanga asaziye muri gereza.
Muri ayo matora ya Perezida wa ANC ku rwego rw’igihugu, yakozwe muri iki cyumweru, Ramaphosa yari ahanganye na Dlamin Zuma warushijweho amajwi make cyane muri ayo matora y’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva Mata 1994.
Benshi muri Afurika y’Epfo bahamya yuko gutsindwa kwa Dlamin ahanini kwatewe n’uko yari ashyigikiwe na Jacob Zuma wayoboraga ANC akaba ari nawe Perezida wa Repubulika.
Dlamin wari umuyobozi wa Afrika y’unze ubumwe (AU) muri manda ishize yigeze no kuba umugore wa Jacob Zuma, batandukana bamaranye imyaka 14. Ramaphosa we ni Visi Perezida wa Repubulika ariko akaba yari yaritandukanyije na Perezida Zuma kubera ibirego byishi by’imyitwarire mibi, harimo ruswa, kunyuruza umutungo w’igihugu n’ibindi birimo gusambanya abagore ku ngufu no kuba ubutegetsi yarabweguriye agatsiko k’Abahinde gakize cyane muri icyo gihugu. Ramaphosa kwitandukanya na Zuma ni kimwe mu bintu byatumye akundwa cyane muri ANC.
Ni kenshi mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo bagerageje gukuraho icyizere Perezida Zuma bikanga. Ahanini icyatumaga byanga n’uko n’abatakundaga Zuma mu badepite ba ANC babonaga yuko Perezida w’ishyaka ryabo akuwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri ubwo buryo byari kuba bihaye imbaraga opozisiyo, ari nako bisenya ANC. Mu gihe rero Zuma atakiri umuyobozi wa ANC n’abo muri iryo shyaka batifuzaga yuko akurwaho icyizere nka Perezida wa Repubulika (empeachment) bazaba bakuriweho urwitwazo rwo kuvuga ngo reka twoye kwikoza isoni turwane kuri Perezida w’ishyaka ryacu. Kuko kandi Dlamin Zuma yatsinzwe amatora, ntabwo Jacob Zuma azaba afite umuntu ukomeye wo kumurwanaho ku mugaragaro nk’uko we ubwe yirwanagaho akiri Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi. Kwa kugerageza rero kumukura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bikananirana, noneho byashoboka akagenda mbere yuko manda ye irangira muri 2019.
Ariko Zuma atanakuweho ku gahato akarangiza iyo manda akiri ku buyobozi bw’igihugu, yazasimburwa kuri uwo mwanya na Ramaphosa uzaba atamufitiye imbabazi ku buryo ya murwanaho aramutse akurikiranywe n’inkiko kuri ibyo byaha bikomeye ashinjwa. Uko bimeze rero n’uko ubu Zuma ari umukandida ukomeye cyane wo kuba yazasaziri muri gereza nava kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika 2019. Bitabaye bityo kizaba ari igitangaza cy’imboneka rimwe. Ashobora kubabarirwa ibindi ariko ntabwo abaturage ba Afurika y’Epfo bazashobora kurezaho ngo bamureke asazane miliyoni 22 z’amadorali ashinjwa kuba yaranyuruje igihugu yubaka za nyubako za Nkhandla muri Kwazulu Natal !