• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Editorial 28 May 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’akarere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Léonard She Okitundu, kuri uyu wa Gatandatu yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu bitatu i Kinshasa, aribyo u Rwanda, u Bufaransa na Angola.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko Guverinoma ya Congo yatangaje ko yari ikeneye “ibisobanuro” ku magambo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 23 Gicurasi, ari kumwe na Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Perezida Macron yavuze ko baganiriye ku kibazo cya RDC, aho AU ihagaze n’ibihugu byo mu karere ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye “gahunda yafashwe na Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku bufatanye na Perezida wa Angola.”

Kuba icyo gihe icyo ‘gitekerezo’ kitarahise gisobanuka neza, byazamuye impungenge kuri Guverinoma ya RDC, itumiza Ambasaderi w’u Bufaransa nk’igihugu Perezida wacyo yakomoje kuri iyo gahunda, Ambasaderi w’u Rwanda ruyoboye AU n’uwa Angola kuko igihugu cye cyakomojweho.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Abambasaderi bahamagajwe i Kinshasa ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi, babazwaga ngo “iyo gahunda nshya ya Kigali-Luanda ishyigikiwe na Paris ni iyihe?”

Ikindi ngo byari bigamije kwereka amahanga ko icyo gihugu gifite ubusugire, ko amategeko mpuzamahanga abuza igihugu icyo aricyo cyose kwivanga mu bibera mu kindi gihugu nacyo gifite ubusugire.

 

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu kiganiro n’itangazamakuru (Ifoto/Karirirma A.Ngarambe)

RDC yikanze iki?

RDC iritegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 23 Ukuboza 2018, hashakwa uzasimbura Joseph Kabila uyobora icyo gihugu mu 2001 wasoje manda ku wa 20 Ukuboza 2016 ariko ntihabe amatora yo kumusimbuza, akagumana ubutegetsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yabwiye IGIHE ko gahunda yakomojweho ihuriweho n’ibihugu byo muri aka karere yumvikanye nabi.

Yagize ati “Ni igitekerezo cya Perezida wa Angola uzatumira abakuru b’ibihugu byo mu karere ngo baganire kuri DRC. Inama izaba mu kwezi gutaha i Luanda. Perezida Kagame nk’Umukuru wa AU, yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo kandi ko azashyigikira ikizava muri iyo nama. Ni ibyo nta bindi.”

Perezida wa Angola João Lourenço akomeje kuba ku izingiro ryo gushaka umuti ku kibazo cya RDC binyuze mu nama zitandukanye zihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri aka karere.

Harimo nk’inama yabereye i Kinshasa muri Gashyantare hagati ya Perezida Joseph Kabila, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Lourenço ubwe, no mu y’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, yabereye i Luanda muri Mata.

Izo nama zagiye zivamo umwanzuro ushimangira ko amatora ya Perezida mushya wa RDC agomba kuba uyu mwaka, n’uko imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya iki gihugu igomba kurwanywa n’imbaraga zose zishoboka.

U Rwanda rwitandukanyije n’ibibazo bya Congo

Mu kiganiro yagiranye na France 24 nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yamaganye, ibirego bya Congo Kinshasa ko u Rwanda rushaka kugira uruhare mu gukuraho Perezida Kabila, abyita “ibinyoma bisa.”

Mu gihe cya vuba, ibi birego byazamuwe nyuma y’uko ku wa 23 Mata inzego z’umutekano za Congo zataye muri yombi, Brigitte Safari Misabiro, ku mupaka wa muto uhuza u Rwanda n’iki gihugu, ‘Petite Barrière’, bivugwa ko ari umugore wa Désiré Rwigema wari umwe mu bantu bakomeye mu mutwe wa M23, ahita ajyanwa i Kinshasa ari naho afungiye.

Uwo mugore ngo yafatanywe inyandiko zariho amakuru y’ishingwa ry’umutwe mushya w’abarwanyi ‘Front pour la restauration du Congo’, ngo yagombaga guha umuntu wari i Goma.

Hari n’uwabwiye Jeune Afrique ko izo nyandiko zaba zaratanzwe na Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, wari i Kigali mu minsi ishize.

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ntabwo ari uko bakuraho abakuru b’ibihugu, ntabwo ari umugore mwiza wambuka umupaka afite amabaruwa y’umugabo we cyangwa mubyara we; oya, icyo tubona ni uko ari ibihe by’amatora muri Congo, ni igihe cya politiki kirimo ibintu byinshi, ni uko tubibona ariko ntbwo bikwiye ko umuntu agerageza gusoma ibintu byose n’ibidahari.”

Yavuze ko haba ku Rwanda cyangwa AU nk’umuryango u Rwanda ruyoboye uyu munsi, icyo bifuriza RDC ni uko haboneka amahoro naho kuguma ku butegetsi kwa Perezida Kabila cyangwa kubuvaho si u Rwanda rubigena.

Yakomeje agira ati “Si twe tugomba kubyemera, ni ah’Abanye-Congo ngo bavuge icyo bifuza mu gihugu cyabo, bakifatira umwanzuro mu gihe ibyo byose bituma igihugu kigira ituze, kugira ngo twe nk’abaturanyi bafite impungenge tubone urwo rugendo rwa politiki [rugenda neza].”

Abajijwe niba hari impungenge zihari mbere y’amatora, Mushikiwabo yashimangiye ko mu matora zikunda kubaho ndetse na mbere byagiye bigaragara, gusa ngo RDC igaragaza kubushake bwo kugera ku mahoro.

Mushikiwabo yakomeje agira ati“Turi abaturanyi icyenda ba RDC, nta burenganzira dufite bwo kumusaba kugenda (Kabila), ni Abanye-Congo bo kumubwira kugenda. Twe icyo twasaba RDC ni uko icyo gihugu cyabona amahoro arambye, nicyo twifuza nk’ibihugu by’abaturanyi.”

Hari n’amakuru yagiye ahagaragara avuga ko RDC yatunguwe n’uburyo u Bufaransa bwemeye gushyigikira kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa kibereye umunyamuryango.

Icyo gihugu ngo gishyigikiye kandidatire y’Umunyafurika, ariko ngo cyashakaga kubimenyeshwa mbere bitabaye ngombwa ko babimenyera mu itangazamakuru.

Amatora ya Perezida wa Repubulika yitezwe mu Ukuboza 2018.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’akarere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Léonard She Okitundu
SR : igihe

 

2018-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Editorial 04 Jan 2018
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yageze mu Rwanda yitabiriye inama ku isoko rusange muri Afurika

Editorial 17 Mar 2018
Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Editorial 24 Jun 2025
Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Editorial 07 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018
Police FC itsinze Musanze ku mukino w’ikirarane
Mu Mahanga

Police FC itsinze Musanze ku mukino w’ikirarane

Editorial 06 Mar 2016
Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League
Amakuru

Amakipe 4 yo mu Bwongereza azakina 1/8 cya UEFA Champions League, Barcelona na Juventus zisanze muri Europa League

Editorial 03 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru