• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Ubwanditsi 04 Jan 2018 POLITIKI

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis muri icyo gihugu, Mgr Auguste Kasujja, ku ngingo zirimo amahoro n’umutekano, umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Mgr Kasujja ni nawe ukuriye intumwa z’ibihugu bitandukanye zikorera mu Bubiligi.

Umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda wabaye mwiza igihe kirekire, gusa wajemo agatotsi bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yanagizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabisabiye imbabazi.

Isura nshya y’uyu mubano yagaragaye ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko i Roma, yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki ya 20 Werurwe 2017.

Ni uruzinduko rwari rugamije gukomeza umubano u Rwanda rusanzwe rufitanye na Vatican. Rwabaye rukurikira itangazwa ry’intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz.

Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu mu Rwanda, cyane cyane muri serivisi z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Nko mu burezi, amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda agera ku 3189, ariko muri ayo yose, agera ku 1381 angana na 43,3% ni aya Kiliziya Gatolika. Mu rwego rw’ubuzima naho, Kiliziya Gatolika ifite ibigo nderabuzima bigera ku 115 n’ibitaro icyenda.

Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi muri Nzeri 2017, mu mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma yatangiranye muri manda nshya yatorewe muri Kanama uyu mwaka. Rugira Amandin yahawe uyu mwanya akuwe mu Burundi aho yari Ambasaderi w’u Rwanda kuva muri Kamena 2014.

Kuwa 7 Ukuboza 2017 nibwo yashyikirije Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Yasimbuye Amb. Nduhungirehe Olivier wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Amb. Rugira Amandin mu biganiro na Musenyeri Kasujja

Amb. Rugira aramukanya na Mgr Auguste Kasujja

Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku ngingo zirimo amahoro n’umutekano, umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican

Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi, Mgr Auguste Kasujja

2018-01-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Perezida Kagame yongeye kwerekana akamaro k’ikoranabuhanga mu guhindura Isi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ubwanditsi 20 Sep 2023
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League
IMIKINO

Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru