• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018 ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guha imyanya abantu banze kwifatanya nayo nka Ingabire Victoire na Deo Mushayidi nk’uko bigaragara mu mpinduka zakozwe muri iyi guverinoma kuwa 05 Gicurasi 2018 hashyirwaho minisitiri w’Intebe wayo mushya.

Kuwa 20 Gashyantare 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashinzwe ishingirwa mu gihugu cy’u Bufaransa Padiri Nahimana Thomas aba ari we ugirwa perezida, naho uwitwa Abdallah Akishuri waje kwegura muri iyi guverinoma agirwa Minisitiri w’Intebe, umwanya yaneguye atakiriho.

Mu gushinga iyi guverinoma, hari abantu bayihawemo imyanya nyamara badahari bafungiye mu Rwanda, ari bo; Ingabire Victoire wo muri FDU-Inkingi, na Deo Mushayidi wo muri PDP-Imanzi, amashyaka baturukamo ntiyabyishimira ndetse ahita yamagana ibyo bintu.

Amashyaka FDU-Inkingi, na PDP-Imanzi yatangaje ko ibyo bitayarimo, nyamara abayobozi bayo – Victoire Umuhoza Ingabire na Déo Mushayidi – bari bagizwe abaministri. Ni ukuvuga ngo Padiri Nahimana, yihitiyemo we ubwe abantu n’amashyaka ashyira muri leta ye atigeze abagisha inama.

Ishyaka PDP Imanzi rya Deo Mushayidi ryahise risohora itangazo rigenewe itangazamakuru ryamagana Padiri Thomas Nahimana na guverinoma ye riteye ritya:

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 03/PDP-IMANZI/2017 

Ishyaka PDP-Imanzi na Bwana Deogratias Mushayidi uriyoboye ntaho bahuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro yashyizweho na Padiri Thomas Nahimana.
Bamaze kubona guverinoma ikorera mu buhungiro yatangajwe na Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 20 gashyantare 2016, Ishyaka PDP-Imanzi n’umuyobozi waryo, Bwana Deogratias Mushayidi, baramenyesha abarwanashyaka baryo, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, ko ntaho bahuriye n’iyi guverinoma.

Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ko inyungu za politiki za Perezida waryo ufunzwe, Bwana Deogratias Mushayidi, nta wundi uzihagarariye uretse ishyaka yashinze ari ryo PDP-Imanzi. Kubera iyo mpamvu bikaba bisobanutse ko nta muntu cyangwa ishyirahamwe bashobora gukoresha izina rya Bwana Deogratias Mushayidi ku nyungu za politiki batabyumvikanyeho.

Kuba Bwana Deogratias Mushayidi ari imfungwa ya politiki iharanira inyungu z’Abanyarwanda bose ntibiha uwo ari we wese uburenganzira bwo kumwitirira politiki atarimo. Turamenyesha rero Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko Bwana Mushayidi Déogratias atari Minisitiri w’ubutabera muri iriya guverinoma ya Bwana Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro kandi ko n’Ishyaka PDP-Imanzi ayoboye ritigeze ryitabira ibiganiro byo kuyishyiraho.

Bwana Deogratias Mushayidi n’ishyaka PDP-Imanzi abereye umuyobozi, biyemeje gukorera politiki mu Rwanda kuva muri 2013 ; kubashyira muri guverinoma ikorera mu buhungiro, ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.
Harakabaho ukuri , ubufatanye na demokarasi

Bikorewe i Kigali ku wa 20 Gashyantare 2017, 
KAYUMBA Jean Marie Vianney 
Visi Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI

Kuri uwo munsi kandi, ku itariki 20 Gashyantare 2017, FDU Inkingi nayo yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Visi perezida wayo, Boniface Twagirimana, ivuga ko yababajwe no kumva mu itangazamakuru ko Ishyaka Ishema riyobowe na Nahimana Thomas ryashyize muri guverinoma yo mu buhungiro perezida wayo, Ingabire Victoire, iboneraho kumenyasha rubanda ko ubuyobozi bw’iri shyaka na perezida waryo batigeze bagira igitekerezo cyo gushing guverinoma yo mu buhungiro.

Mu mpinduka muri guverinoma yo mu buhungiro aba banyapolitiki bagaruwemo

Nubwo aya mashyaka yamaganye gushyirwa muri iyi guverinoma yo mu buhungiro, ntibyabujije abayigize kugumishamo abayobozi bayo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo kuri uyu wa 09 Gicurasi 2018 ritangaza impinduka muri guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Ingabire Victoire, yongeye kugaragaramo nka minisitiri w’umuryango, umuco n’iterambere ry’abari n’abategarugori, aho azaba ahagarariwe na Nadine Kansige, uyoboye ishyaka Ishema muri iki gihe.

Mu mpinduka zakozwe kandi hagaragaramo Deo Mushayidi nka minisitiri w’ubutabera uhagarariwe n’uwitwa Venant Nkurunziza.

Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu iyi guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guha imyanya abantu badahari kandi batanifuza no kuyibarizwamo.

Iyi guverinoma kandi nyuma y’ishingwa ryayo yahuye n’ibibazo bitandukanye by’abari bayigize bagiye bitandukanya nayo nka Abdallah Akishuli wayibereye minisitiri w’intebe wa mbere akaza kwitandukanya nayo yari asigaye ari umushinjacyaha mukuru mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017.

Hadateye kabiri, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe kuwa 15 Ugushyingo 2017 yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.

 

 

2018-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu zateye Tanzania guha  inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Editorial 23 Aug 2016
Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Editorial 15 Oct 2016
Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Editorial 08 Apr 2024
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Editorial 29 Sep 2016
Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices
POLITIKI

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Editorial 23 Jan 2016
Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza
ITOHOZA

Urunturuntu hagati ya Perezida Museveni na Nkurunziza

Editorial 23 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru