Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guha imyanya abantu banze kwifatanya nayo nka Ingabire Victoire na Deo Mushayidi nk’uko bigaragara mu mpinduka zakozwe muri iyi guverinoma kuwa 05 Gicurasi 2018 hashyirwaho minisitiri w’Intebe wayo mushya.
Kuwa 20 Gashyantare 2017 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashinzwe ishingirwa mu gihugu cy’u Bufaransa Padiri Nahimana Thomas aba ari we ugirwa perezida, naho uwitwa Abdallah Akishuri waje kwegura muri iyi guverinoma agirwa Minisitiri w’Intebe, umwanya yaneguye atakiriho.
Mu gushinga iyi guverinoma, hari abantu bayihawemo imyanya nyamara badahari bafungiye mu Rwanda, ari bo; Ingabire Victoire wo muri FDU-Inkingi, na Deo Mushayidi wo muri PDP-Imanzi, amashyaka baturukamo ntiyabyishimira ndetse ahita yamagana ibyo bintu.
Amashyaka FDU-Inkingi, na PDP-Imanzi yatangaje ko ibyo bitayarimo, nyamara abayobozi bayo – Victoire Umuhoza Ingabire na Déo Mushayidi – bari bagizwe abaministri. Ni ukuvuga ngo Padiri Nahimana, yihitiyemo we ubwe abantu n’amashyaka ashyira muri leta ye atigeze abagisha inama.
Ishyaka PDP Imanzi rya Deo Mushayidi ryahise risohora itangazo rigenewe itangazamakuru ryamagana Padiri Thomas Nahimana na guverinoma ye riteye ritya:
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 03/PDP-IMANZI/2017
Ishyaka PDP-Imanzi na Bwana Deogratias Mushayidi uriyoboye ntaho bahuriye na guverinoma ikorera mu buhungiro yashyizweho na Padiri Thomas Nahimana.
Bamaze kubona guverinoma ikorera mu buhungiro yatangajwe na Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 20 gashyantare 2016, Ishyaka PDP-Imanzi n’umuyobozi waryo, Bwana Deogratias Mushayidi, baramenyesha abarwanashyaka baryo, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda, ko ntaho bahuriye n’iyi guverinoma.
Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ko inyungu za politiki za Perezida waryo ufunzwe, Bwana Deogratias Mushayidi, nta wundi uzihagarariye uretse ishyaka yashinze ari ryo PDP-Imanzi. Kubera iyo mpamvu bikaba bisobanutse ko nta muntu cyangwa ishyirahamwe bashobora gukoresha izina rya Bwana Deogratias Mushayidi ku nyungu za politiki batabyumvikanyeho.
Kuba Bwana Deogratias Mushayidi ari imfungwa ya politiki iharanira inyungu z’Abanyarwanda bose ntibiha uwo ari we wese uburenganzira bwo kumwitirira politiki atarimo. Turamenyesha rero Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko Bwana Mushayidi Déogratias atari Minisitiri w’ubutabera muri iriya guverinoma ya Bwana Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro kandi ko n’Ishyaka PDP-Imanzi ayoboye ritigeze ryitabira ibiganiro byo kuyishyiraho.
Bwana Deogratias Mushayidi n’ishyaka PDP-Imanzi abereye umuyobozi, biyemeje gukorera politiki mu Rwanda kuva muri 2013 ; kubashyira muri guverinoma ikorera mu buhungiro, ni ukubavutsa uburenganzira bwabo.
Harakabaho ukuri , ubufatanye na demokarasi
Bikorewe i Kigali ku wa 20 Gashyantare 2017,
KAYUMBA Jean Marie Vianney
Visi Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI
Kuri uwo munsi kandi, ku itariki 20 Gashyantare 2017, FDU Inkingi nayo yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Visi perezida wayo, Boniface Twagirimana, ivuga ko yababajwe no kumva mu itangazamakuru ko Ishyaka Ishema riyobowe na Nahimana Thomas ryashyize muri guverinoma yo mu buhungiro perezida wayo, Ingabire Victoire, iboneraho kumenyasha rubanda ko ubuyobozi bw’iri shyaka na perezida waryo batigeze bagira igitekerezo cyo gushing guverinoma yo mu buhungiro.
Mu mpinduka muri guverinoma yo mu buhungiro aba banyapolitiki bagaruwemo
Nubwo aya mashyaka yamaganye gushyirwa muri iyi guverinoma yo mu buhungiro, ntibyabujije abayigize kugumishamo abayobozi bayo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo kuri uyu wa 09 Gicurasi 2018 ritangaza impinduka muri guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Ingabire Victoire, yongeye kugaragaramo nka minisitiri w’umuryango, umuco n’iterambere ry’abari n’abategarugori, aho azaba ahagarariwe na Nadine Kansige, uyoboye ishyaka Ishema muri iki gihe.
Mu mpinduka zakozwe kandi hagaragaramo Deo Mushayidi nka minisitiri w’ubutabera uhagarariwe n’uwitwa Venant Nkurunziza.
Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu iyi guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guha imyanya abantu badahari kandi batanifuza no kuyibarizwamo.
Iyi guverinoma kandi nyuma y’ishingwa ryayo yahuye n’ibibazo bitandukanye by’abari bayigize bagiye bitandukanya nayo nka Abdallah Akishuli wayibereye minisitiri w’intebe wa mbere akaza kwitandukanya nayo yari asigaye ari umushinjacyaha mukuru mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017.
Hadateye kabiri, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe kuwa 15 Ugushyingo 2017 yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.