Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe imodoka ipakiye amakarito 80 z’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi.
Iyi nzoga iri muzibujijwe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda, ndetse iri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’iri tegeko ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Uwari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite nomero iyiranga RAB 608 N witwa Donath Nkundimana yarafashwe, akaba ndetse ku itariki 24 Nyakanga yareretswe itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu murenge wa Kiramuruzi ku wa gatanu ahagana saa munani z’amanywa.
Yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko hari imodoka yikoreye inzoga zitemewe iri kuva i Gatuna yerekeza Gatsibo maze irayitega kugeza iyifashe ndetse n’uwari uyitwaye arafatwa.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushaka undi muntu wa kabiri wari muri iyo modoka wacitse akaba yaramenyekanye gusa ku izina rya Ndoli, uyu akaba acyekwa kuba ari we nyiri izo nzoga.
Mu busobanuro bwe, Nkundimana yavuze ko Ndoli yamukodeshereje i Kigali kujya kumutwarira ibicuruzwa abivana i Gatuna abimujyanira mu Rukomo, mu karere ka Gicumbi, hanyuma basezerana ko amuhemba ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundimana yakomeje agira ati:”Tugeze mu Rukomo, yambwiye ko gahunda ihindutse, ko ibyo bicuruzwa abijyanye i Muhura mu karere ka Gatsibo. Ubwo twari mu nzira turi kwerekeza i Muhura, yantanze kubona ko Polisi yaduteze maze arampagarika, agenda nk’ugiye mu bwiherero maze aracika, uko ni ko nafashwe.”
Yavuze ko yari yemerewe ibindi bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ageze izo nzoga muri Gatsibo.
Nkundimana yagize ati:”Mu by’ukuri, nari nzi ibyo nari ntwaye mu modoka. Ni ubwa mbere nkoze iki cyaha kandi ndicuza cyane kuba naragikoze.”
Mu butumwa bwe, ACP Twahirwa yagize ati:”Ibinyobwa byose biri mu masashe ntibyemewe mu Rwanda kubera ko bitujuje ubuziranenge ku buryo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, tukaba dusaba abaturarwanda nk’abafatanyabikorwa ba Polisi kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.
RNP