Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017. Igisirikare cy’u Rwanda kirahigisha uruhindu, abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwo kwica abasivili, mu Karere ka Rusizi, igitero cyahitanye umuntu umwe undi agakomereka.
Amakuru akavuga ko abo bantu bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye hari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Igisilikare cy’u Rwanda, cyamaganye ubu bwicanyi bwakorewe abaturage.
Ku ifoto : Gen. Patrick Nyamvumba Umugaba mukuru w’Ingabo na Gen. James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda
Ubu bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa saba z’igitondo aho ngo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.
Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bantu bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye babarasaho, umwe yitaba Imana, undi akomereka ku kaboko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.
Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col. Rene Ngendahimana
Sunday
Ndabona abahutu bomwita interahamwe aribo barikurugamba mwebwe murimubiro