Amakuru aturuka ahizewe aratubwira ko hari umugambi wo gutuza Kayumba Nyamwasa muri Uganda, nyuma yaho Perezida w’Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa, aheruka muri Uganda mu bukwe bw’umuhungu we bwabaye mu ntangiriro za Kanama 2018. Ubu bukwe bwabereye ahitwa Kololo i Kampala, bwitabiriwe na Perezida Yoweri Museveni, ibintu byatunguye abanyayuganda benshi cyane ko adacana uwaka na Amama Mbabazi, yari atahiye ubukwe. Museveni yirengagije kutumvikana muri politiki kwamuranze hagati ye na Amama Mbabazi wamubereye Minisitiri w’Intebe igihe kirekire ndetse nyuma bakaza guhatana mu matora.
Ibi rero byaje gutahurwa na Rushyashya ko icyari kihishe inyuma y’ibi byose yari amayeri ya Perezida Museveni kuri ubu weruye mu kugambanira u Rwanda, ko arimo gutegura uko Kayumba Nyamwasa yakurwa muri Afrika y’Epfo akaba yatuzwa muri Uganda. Niyo mpamvu icyari ubukwe cyaje guhinduka inama yabaye mu ibanga rikomeye hagati ya Perezida Museveni na Perezida Ramaphosa wa Afrika y’Epfo.
Museveni n’umugore we bari bitabiriye ibirori biba mu bukwe bw’Abanyankole bikabera iwabo w’umukobwa ufite ubukwe, ibyo bita (Kuhingira), aha umugeni bamuhuza n’umuryango w’umusore wamusabye, ndetse agasuhuza sebukwe. Abavandimwe n’inshuti zo ku ruhande rw’umukobwa bamuha impano.
Perezida Museveni asuhuza Amama Mbabazi, badacana uwaka.
Aya makuru avuga ko Perezida Ramaphosa yasabye Perezida Museveni ko yareba aho ashyira Kayumba Nyamwasa kuko amaze kurambirana muri Afrika y’Epfo kandi bikaba bimuteranya n’inshutiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Ramaphosa ngo yabwiye Museveni ko Kayumba yaje muri Afrika y’Epfo avuye Kampala –Uganda, kandi akaba yari afite icyemezo [Recommendation], aricyo Perezida wariho Jacob Zuma yashingiyeho amuha ubuhungiro.
Ikindi ngo Kayumba yagombaga kuva muri Afrika y’Epfo agashaka ahandi yerekeza umwaka ushize 2017, yongererwa igihe [prolongation] kuko aba muri Afrika y’epfo muburyo munyuranije n’amategeko, ariko bakomeza kumwihanganira. ati :Ibi bitwara amafaranga menshi y’igihugu agenda kuba murinda [Haute Sécurité.] yasabye ndetse no kubimutunga kuko ntabyangombwa agira byo kuba muri Afrika y’epfo nk’impunzi kandi akaba atakwirukanwa kuko byaba binyuranije n’amasezerano ya Geneve agenga impunzi.
Ibi ariko ngo byaba byaratewe n’uko hari ibikorwa by’urugomo byakozwe n’abayoboke ba RNC, byabereye muri Afrika y’epfo, ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS” yatangiye kuwa 25 Nyakanga igasozwa kuwa 27 Nyakanga 2018.
Perezida Museveni ngo yaba yarasubije mugenzi we w’Afrika y’epfo Perezida Ramaphosa ko yaba abahaye igihe bakareba uko babigenza.
Aya makuru avuga ko mu minsi ishize muri UK, no mu Bufaransa habereye inama za RNC, zo kureba uko Kayumba yakwimurwa naho yakwimukira nkuko byari byasabwe na Perezida Museveni, umwanzuro wabaye uwo kuzana Kayumba kumutuza muri Uganda, ahari ibikorwa bya RNC, byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akegera u Rwanda.
Uganda rero iri mu myiteguro yanyuma yo kureba aho yatuza Kayumba Nyamwasa n’uko yamurindira umutekano, hari amakuru avuga ko Kayumba, amaze iminsi agenda genda muri iki gihugu, akaba agaragara mudece dutandukanye twa Uganda nka Migera, Gasese, Bururi,Kigumba,Masindi, Ngoma Luwero, Bugungu Wanseko n’ahandi.., aho ashakisha abayoboke.
Andi makuru avuga ko Perezida Museveni, yamaze gusaba Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ko yakwemera gukorana na Kayumba Nyamwasa cyangwa se akamuvanaho amaboko , impamvu nyamakuru ni uko u Burundi bwaba inzira ihungabanya umutekano w’u Rwanda kurusha uko RNC, yaturuka muri Uganda igahungabanya umutekano mu Rwanda.
Ikibazo ariko Kayumba ngo yavugaga ko Nkurunziza yica buri mututsi wese uvuye mu Rwanda, bityo n’aba RNC, bashobora kubigwamo, hakaba hari na Calixte Sankara wirirwa usakuza ko ari mu nyungwe kandi ari i Burundi. Perezida Museveni ngo akaba yarasabye Nkurunziza ko yaca ako kavuyo akemera gukorana na Kayumba gusa kandi ko atakongera kwica abatutsi, ati : Ntitwakorana wica abatutsi, bishyire hasi maze ngushakire abantu bagufasha kwikiza umuturanyi. Ngayo nguko.
Shimon
Ariko ibibyose ntacyo bivuze. HE yibugiye ko ntaho banyura. Ntabwo bashobora RDF
Sunday
Rindira igihe Niki urebe muzika ikigari
RUGENDO
INGABO ZU RWANDA HARIMO ABAJENERARI BATUMBWIRA KO
NTAHO UMWANZI YAMENERA!!ATI NDARIMBWA INTOKI NIBAZE
KABARERE ATI NTABARWANYA URWANDA BAMARA ISAHA MURWANDA
NONE MURI KWANDIKA AMATIKU!!
Marius Nkwaya
Ese uwo M7 yamuzanye ko wumva ariho yotorongereye ava mu Rwanda? Uriya musaza nawe yabuze ayo acira nayo amira.Reka rero Ramaphoza amute hanze murebe uko imbwa zimurya.Ntamuntu uzanga imfura y’Umwami , president wacu P.K ngo azagire amahoro.Azaze tumupfunyikire ibimukwiye yo kagubwa nabi.
Mutezintare Jean- Michel
Abari hafi ya Uganda muzatubwire tumanuke, tumukanire urumukwiye seriously yo kabura igihugu. Aba demob.tubonye ikiraka tutirutse.
President wacu amenye ko turi tayari, aracyari our commander-in-chief wacu nubwo turi mu mahanga. Afande muzaturye akara ngo birebere uko zambarwa.
Teteli Josée
Ariko ye, ubwo Kayumba koko yatinyuka? Aka kanya yibagiwe umuriro w’Izamarere? Kakandi ka Sankara kirarira ngo kari mu Nyungwe. Iyo nyungwe niyihe?Ubanza avuga iyo mw’ishyamba za Kibira aho baturamye.
Marie- Grace Umurerwa
Koko se Kayumba yatinyuka kwegera umuriro?
Yaba yibagiwe se abahungu yasize nabo atasize uko bahagaze? Jye numva yemeye kwegera inkengera y’Izamarere, ashobora kuhatera ibaba.
Abo niyiziye kandi nizera ntibatuma uwo musaza yishora nk’uwahiriye mu nzu.
Floriane Uwimana
Rushya, rushyashya urakagira inkuru, ufite na kibara. Uti Kayumba hafi aha mu gihe kitari kera.Ahahaa!!! Ahubwo rero. Naze tumwakirire ku mupaka, tumutwaze akarago amaze imyaka yikoreye ngo arahunga igihugu we ubwe yabohoye ari kumwe n’Intore nkuru PK yahemukiye. M7 we se ngo amumarire iki bahungu bo mu Rwagasabo mwe? Uriya usigaye uterwa amabuye ku manwa y’ihangu?
Abdallah bin Yusufu
Ramaphoza, fukuza mshenzi arudi kwawo.
RNC wajinga sana. Harya buriya Kayumba azi ko aho yasize majeshi yetu ariho akiri ? Mzee M7 nawe rwose nta kigenda ashaje nabi.
Ernest Barahira
Iyo nkuru irashimishije. Ngaho Kayumba yegere umupaka niba ar’umugabo.Harya ngo ni M7 uzamwakira? Uriya nawe ni Sebiyoro, akukumba ibyo abonye byose. Ngaho namuzane, kereka niba azajya amugendana cg bakamushyira mu nkangara. Ese yibwira ki inuru risakaye?
Capt.Fabius Agaba
Rushyashya.net ndakwemera. Inkuru zanyu ziba ari impamo ahubwo zihahamura ba hadui kuko ibyo bakora mw’ibanga byose bijya hanze bikamenyekana. Ubwo nuwo Kayumba muzatubwire umunsi n’isaha tuzajye kumwakira .
Niba akeneye escort ndahari rwose. Niba yifuza kwambuka nabyo tuzabimufashamo.
rwasubutare
Mwese rero muravuga ibyimirwano nkaho ntayindi nzira. Njyewe ibyo nifuriza Kayumba nukuza akiyunga nabo yahemukiye. Cyangwa se agasobanura abamushutse…dore ko iteka Bene kanyarwanda bapfa ibishuko byabandi.
Naho Sankara we mumureke ntabwo azi ibyo arimo
Btwenge
Hari comment ndeba zikambabaza
P kagame niwe wavuze ngo
Isenene harubwo ziryana!!
Aho gutekereza icyazamura
abavukarwannda bose hamwe
bamwe bati dushyigikiye HE abandi
Ngo turi aba Nyamwasa
Ikibabaza nuko abari muribyo
Abeshi nurubyiruko!!
Ubwose umusanzu muha igihugu
Niwuhe? Kayumba na Kagame
Kugihe gito bazaba bashaje
ariko mwe muzakomeza
ayo matiku yanyu niba mutayarwanyije
ubu hakiri kare!!
RUGENDO
KUKI KAYUMBA ATAZA IWABO MU RWANDA?
YEGO UBUGANDE NABWO SIBUBI KUKO YARAHIZE
ARAHABA YAKWITAHIYE!!EREGA KAYUMBA SINTERAHAMWE
NKABA RWARAKABIJE ,RUCAGU,!!!NAWE AZUMVIKANA NU MUSAZA PR
PAUL KAGAME AMUSUBIZE IBYUBAHIRO BYE
INJIJI MWANDIKA NTIMUZI POLITIKE
MWEBWE RUSHYASHYA MURI INJIJI MUKWANDIKA INKURU!!!IDIOT QUE VOUS ETEZ!!
Intareyakanwa
Ubwenge bw’abanditse comments zitandukanye hano, ni ubwenge bufite intumbero itarenza uburebure bw’amazuru yabo, ntiburenze ijwi ingano ya rimwe mu menyo yabo ikirenze ibyo rwose namwe mwavuze ko muri abasirikari, ntabwenge mufite bwa ki officers! mwese ndabona mwari za wawaka cg se abafase.
Ubonye ubujinga mwagaragaje hano kweli?
Ibi mwanditse hano ntabwo ari iby’inyenzi-kotanyi ni ibya ba matope( iri zina” inyenzi-nkotanyi” tugomba kurisigasira kuko niryo ryaturutseho urwango rwavuyemo urukundo dufitiye u Rwanda ubu), .
Warabaye inyenzi-nkotanyi ntiwavuga ubujinga nkubu.
ariko uri inkotanyi wabuvuga kuko ubu n’interahamwe zinjijwe mu cyama ubu zitwa inkotanyi.
So aba bagabo aho bashwaniye ntimwari muhari, ndetse n’aho baziyungira ntimuzigera muhamenya.
H.E Paul Kagame intore nyakuri nakore akazi ke ubundi dukomeze dutere imbere abashaka intambara nabo barabizi kdi bazi nezako umubiri utagira spareparts.
Rata Paul ikomereze rekana n’induru twarakwitoreye wo kabyara we gumamo gumamo kdi Guma guma Papa !
Ikibasumba
Ntakiza nkokuzabona abigize, bakanagirwa ibigirwamana bakubitwa nutwana duto tutarwana tutabara imitungo cg ngo dusubire inyuma tujya kureba umwana n’umugore barwaye. Ibyo bigirwamana byanyu tuzabirasa twongere tubirase maze izo za ndamagabo turebe icyo zizajya zivuga.