Kuri iki Cyumweru i Huye Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Repebulika ya Centrafrique yitwa Les Fauves mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda rya 8 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019. Umukino warangiye ari 2-2.
Amavubi niyo yatangiye atsinda icya mbere ku munota wa 9 cyatsinzwe na kapiteni wayo Tuyisenge Jacques ku mupira yari aherejwe na Fitina Ombolenga .
Ku munota wa 26 ikipe y’igihugu ya Central Africa yabonye igitego cyabo cya mbere cyatsinzwe na Habibou Habib ku makosa yaba myugariro b’u Rwanda.
Mbere yuko igice cya mbere cy’umukino kirangira ku munota wa 45’w’umukino nibwo Rutahizamu w’Amavubi akaba n’uwa Gormahia Tuyisenge Jacques yatsindaga igitego cya kabiri cy’u Rwanda ku makosa y’umunyezamu wa Central Africa wagonganye na Kagere agwa hasi.
Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwakomeje gushakisha uko rwabona igitego cya gatatu rukomeza gusatira izamu rya Central Africa ariko biranga.
Uko u Rwanda rwashakaga igitego cya gatatu niko na Central Africa nayo yashakaga kunganyiriza i Kigali.
Ku munota wa nyuma w’umukino byayihiriye Centrafrique yotsa igitutu Amavubi biza gutuma myugariro wo ku ruhande rw’i buryo Manishimwe Emmanuel ashyira umupira muri koruneri yatewe na David Manga ugasanga mugenzi we Geoffrey Kondogbia ahagaze neza ahita ashyira umupira mu rushundura.
Mu gusimbuza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umutoza mukuru Mashami Vincent yakuyemo Hakizimana Muhadjiri amusimbuza na Niyonzima Olivier Sefu, Buteera Andrew asimburwa na Usengimana Danny naho Iranzi Jean Claude asimbura kapiteni Tuyisenge Jacques.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Butera Andrew, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.
Abasimbura bari: Rwabugiri Umar, Steve Rubanguka, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Amran Nshimiyimana, Mico Justin, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve, Niyonzima Olivier, Danny Usengimana, Iragire Saidi na Shema Tresor.
Centrafrique: Lembet Geoffrey Didace, Ngam-Ngam Saint Cry Ngam-Ngam, Eloge Ethisset Enza Yamissi, Vivien Mabide, Foxi Kethevoama, Anzite Touadare Clovis Franklin, Zimbori Brice Nicaise, Fred Nimani, Geoffrey Kondogbia, Habibou Habib na Youga Amos Christopher.
Abasimbura bari: Elvis Samolah Nkali, Ndobe Sadack Stephane, Cedric Yambere, Ngakoutou Yapende-Quentin, Louis Mafouta, Toropite Tresor, David Manga, Dertin Dertin, Thibaut Ban, Saint-fort Dimokoyen na Junior Samolah Ngali.
Src: Umuseke