• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Editorial 19 Nov 2018 IMIKINO

Kuri iki Cyumweru i Huye Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Repebulika ya Centrafrique yitwa  Les Fauves mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda rya 8 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019. Umukino warangiye ari 2-2.

Umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Amavubi niyo yatangiye atsinda icya mbere  ku munota wa 9  cyatsinzwe na kapiteni wayo Tuyisenge Jacques ku mupira yari aherejwe na Fitina Ombolenga .

Ku munota wa 26 ikipe y’igihugu ya Central Africa yabonye igitego cyabo cya mbere cyatsinzwe na Habibou Habib ku makosa yaba myugariro b’u Rwanda.

Mbere yuko igice cya mbere cy’umukino kirangira ku munota wa 45’w’umukino nibwo Rutahizamu w’Amavubi akaba n’uwa Gormahia Tuyisenge Jacques  yatsindaga igitego cya kabiri cy’u Rwanda ku makosa y’umunyezamu wa Central Africa wagonganye na Kagere agwa hasi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwakomeje gushakisha uko rwabona igitego cya gatatu rukomeza gusatira izamu rya Central Africa ariko biranga.

Uko u Rwanda rwashakaga igitego cya gatatu niko na Central Africa nayo yashakaga kunganyiriza i Kigali.

Ku munota wa nyuma w’umukino byayihiriye Centrafrique yotsa igitutu Amavubi biza gutuma  myugariro wo ku ruhande rw’i buryo Manishimwe Emmanuel ashyira umupira muri koruneri yatewe na David Manga ugasanga mugenzi we Geoffrey Kondogbia ahagaze neza ahita ashyira umupira mu rushundura.

Mu gusimbuza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umutoza mukuru Mashami Vincent yakuyemo Hakizimana Muhadjiri amusimbuza na Niyonzima Olivier Sefu, Buteera Andrew asimburwa na Usengimana Danny naho Iranzi Jean Claude  asimbura kapiteni Tuyisenge Jacques.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry,  Ally Niyonzima, Butera Andrew,  Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

Abasimbura bari: Rwabugiri Umar, Steve Rubanguka, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Amran Nshimiyimana, Mico Justin, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve, Niyonzima Olivier, Danny Usengimana, Iragire Saidi na  Shema Tresor.

Centrafrique: Lembet Geoffrey Didace, Ngam-Ngam Saint Cry Ngam-Ngam, Eloge Ethisset Enza Yamissi, Vivien Mabide, Foxi Kethevoama, Anzite Touadare Clovis Franklin, Zimbori Brice Nicaise, Fred Nimani, Geoffrey Kondogbia, Habibou Habib na Youga Amos Christopher.

Abasimbura bari:  Elvis Samolah Nkali, Ndobe Sadack Stephane, Cedric Yambere, Ngakoutou Yapende-Quentin,  Louis Mafouta, Toropite Tresor, David Manga, Dertin Dertin, Thibaut Ban,  Saint-fort Dimokoyen na  Junior Samolah Ngali.

Amavubi yabanje gutsinda bibiri ariko aza kwishyurwa ku munota wa nyuma

Les Fauves z’i Bangui zisize zibabaje Amavubi y’i Kigali

Src: Umuseke

2018-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Editorial 20 Apr 2024
Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Editorial 06 Nov 2022
Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Editorial 17 Nov 2023
Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Editorial 06 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda
Amakuru

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Editorial 22 Nov 2016
#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi
POLITIKI

#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi

Editorial 08 Jun 2017
Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose
Amakuru

Tombola ya Champions League 2021-2022 yasize Manchester City na PSG mu itsinda rimwe, Chelsea na Juventus zisanze mu rindi, uko tombola yagenze yose

Editorial 27 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru