Ibura ry’umuriro kuri stade Huye mu mukino wahuzaga Cameroon na Ethiopie ryatumye abagera kuri bane bahita bajyanwa mu maboko ya Police barimo umukozi muri Minispoc Eng. Aimable Sebadari. Mu karuhuko amatara yaje kuba azimijwe ho gato Uyu wari umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri muri CHAN iri kubera mu Rwanda waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, byongereye amahirwe ikipe ya Cameroon yo kugera muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kugwiza amanota ane mu gihe Ethiopie yo isabwa ibirenze. Ikipe izarokoka muri izi ni yo izahura n’u Rwanda muri ¼ kuri stade Amahoro. Ibyabereye mu kibuga ariko si cyo cyavuzwe cyane kuri uyu mukino, dore ko ibura ry’amatara acana stade ryagarutsweho cyane ku bari i Huye n’abakurikiranaga umukino. Aya matara, yaje kugira ikibazo umukino ugitangira ariko amakipe yombi ntiyabyitaho kuko ikirere cya Huye cyari kikibonesha stade. Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 36 ubwo amatara acanwa kuri stade yazaga kuzima burundu maze stade igasigara iri mu icuraburindi mu gihe cy’iminota 12. Amakuru dufite, avuga ko iri zima ry’aya matara ryaba ryatewe n’uko amavuta yo muri Moteri yaba yashizemo hakaba uburangare mu kugura andi. bikekwako yaba yibwe bi ariko byaje gukosorwa nyuma gato maze umukino urongera urasubukurwa igice cya mbere kirarangira. Mu karuhuko k’igice cya mbere, aya matara yongeye kuzima ariko ntibyatinda. Iri bura ry’umuriro ariko, ntabwo ryagendeye ubusa kuko abagera kuri bane bahise batabwa muri yombi na Police y’igihugu ngo babe babazwa uruhare rwabo muri ibi. Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Celestin Twahirwa yabihamirije umwe mubanyamakuru bariyo . “Hafashwe bane hari babiri bagikurikiranwa kuko byahungabanyije umutekano. Mu bakurikiranwa harimo uwari ushinzwe umutekano muri stade zose akaba n’umukozi uhoraho muri Minispoc(Eng Twahirwa). Hari nundi bari barakodesheje ngo akurikirane ibya stade zose”. Sade izongera kwakira imikino ya CHAN kuri iki cyumweru Cote d’Ivoire ikina na Gabon mu itsinda A mu gihe ku wa mbere Congo Kinshasa izaba ihisobanurira na Cameroon mu itsinda rya kabiri. M.Fils
Inkuru zigezweho
-
Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame | 23 Dec 2024
-
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR | 21 Dec 2024
-
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho | 20 Dec 2024
-
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye | 20 Dec 2024
-
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi? | 18 Dec 2024
-
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène | 18 Dec 2024