1. Muri iki gitabo :” Rwandan refugees between the hammer and the anvil” , Philippe Yavuze ko Inkotanyi zikimara kubona ko benewabo b’abatutsi bakorewe genocide, zakurikiranye abahutu muri zaire ziyobowe na “General Kagame” zirabica.
2. Akavugako bitakwitwa kwihorera kuko iyo biba kwihorera bari kwica abakoze genocide aho gushaka kumaraho abahutu bose.
3. Avuga ko ibyo byose byabaye Intl.Community ireba kandi ko ntacyo yabashije kumarira abahigwaga ndetse nabayirokotse.
4. akavuga ko abapfuye muri Congo (former Zaire) barimo abana bato, ndetse nabasaza na bacecuru.
Iyo usesenguye izi nyandiko za Mpayimana Philipo uje kwiyamamaliza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubona zifite icyo zipfana n’amagambo ya VICTOIRE INGABIRE mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatusti, kugeza n’aho asaba Urwanda gushyikirana na FDLR !
Ibi n’ibitekerezo bya FDLR biri muri Mpayimana Philippe wifuza kuyobora u Rwanda, kandi aho u Rwanda rugeze ntirushobora kuyoborwa n’ibitekerezo bya FDLR, ninabyo byifuzo FDLR yari yahaye uwahoze ari Perezida wa Tanzania KIKWETE ku kuko Loni yifuzaga kurimbura FDLR, Kikwete akabasabira imishyikirano n’u Rwanda. Niba rero Mpayimana aje kwiyamamaza ni uburenganzira bwe ariko azategereze natorwa azabone gushyikirana n’zo nkoramaso zaduhekuye.
Nareke kwiyoberanya kuko ingengabitekerezo ze zihishe muri iki gitabo yandiste mu ntangiriro z’umwaka ushize 2016, kitwa ‘RWANA, REGARD DAVENIR.” = Rwanda mu ndorerwamo y’ejo hazaza. Muri uko kwiyoberanya yakoze uko ashoboye ayobya amarari ahanitse yerekana ko yamagana abahutu kugeza naho avuga ko ubwo bwoko butakibaho, kandi agatekinika asingiza Kagame birenze ukwemera kugirango atamutahura.
Ibyo avuga mu mapaji amwe y’iki gitabo
Urupapuro n° 224 «La mémoire des refugiés tués ou morts au Congo ou à Kibeho peut donc relever de la liberté des familles et des associations et non des mouvements politiques, ni du gouvernement présent ou futur. Mais leur mémoire est aussi dans autant indispensable qu’elle contribue à condamner des crimes de guerre, des crimes contre l’humanité dans le monde, ainsi que le génocide. à » Ku rupapuro n° 227 à «Le pouvoir issu de la victoire du 4 juillet 1994 n’a pas encore tracé la ligne symbolisant la fin des hostilités Ce qui prouve qu’il règne un climat de guerre, tant que les belligérants n’ont pas encore d’une part , la victoire, de l’autre la défaite ,et signé un traité de paix.» Aho iyo paje 227 irangilira arakomeza agira ati «Ce qui rend la victoire du FPR incomplicité» Ku rupapuro n° 228 aragira ati “La rédaction de la constitution et des lois relatives à la démocratie et la cohésion nationale pourra souffrir de la lacune en la mesure à l’Etat Rwandais se considère en état de paix alors qu’il est en état de siège Il faudrait donc arriver à approcher les représentant des ex-FRA et signer un accord de fin des hostilités” Simbuka ujye ku rupapuro n°262 mu ntangiliro z’igika yise « Les héros de la révolution rwandaise aho asingiza intwali z’Urwanda ili ku isonga kuli we akaba Kayibanda ku rwego rumwe na Paul Kagame na Rwigema
Ngiyo incamake y’igitabo cyanditswe na Phillippe Mpayimana waje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Mpayimana Philippe ushaka kuyobora u Rwanda
Cyiza D.