Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe yakwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka, iyo manda y’imyaka irindwi ishobora kuba ariyo ya nyuma ayoboye u Rwanda nubwo Itegeko Nshinga rizaba riteganya ko ashobora gukomeza kwiyamamaza.
Mu ijambo rye riha Abanyarwanda ikaze mu mwaka mushya wa 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabemereye ko nk’uko babimusabye mu mvugo no mu ngiro ko yazakomeza kubayobora na nyuma ya 2017, ‘ko adashobora kubyanga’.
Icyo gihe yagize ati “Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe niba iyi manda y’imyaka irindwi yazaba ari iya nyuma mu gihe yatorwa, asubiza agira ati “Niko mbitekereza, yego. Kandi nshobora kuzabisobanura neza vuba aha, ningera mu gihe cyo kwiyamamaza. Ku ruhande rumwe hari amasezerano nagiranye n’Umuryango FPR n’Abanyarwanda ku rundi ruhande. Bashatse, binyuze muri referendumu yahinduye Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2015, ko nkomeza inshingano zanjye, ibintu nabemereye. Ariko igihe kirageze cyo kubabwira ko batekereza uko byamera na nyuma yanjye.”
Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”
Riteganya ko Perezida Kagame nk’uwari ku butegetsi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.
Rikomeza rigira riti “Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”
Ni ukuvuga ko ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’indi myaka irindwi.
Perezida Kagame yavuze ko atizeza abanyarwanda ibitangaza
Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame uko afata kuba amatora yo kuwa 4 Kanama 2017, nta muntu ushidikanya ko ariwe uzongera kwegukana intsinzi, amusubiza ko ko kuri we icyo atari ikintu kibi, kuko igihugu gifite amateka yihariye n’uburyo cyimakaje demokarasi ishingiye ku matora.
Umukuru w’Igihugu yanabajijwe icyo atekereza ku kuba nta bakandida benshi bahari bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, asubiza ko nta mpungenge biteye.
Ati “Twagize igihe cyo guhangana n’ibibazo bikomeye kurusha iki. Kuki mwifuza ko uguhangana mu matora byatubera ikibazo? Ni cyo kibazo cyoroshye kurusha ibindi.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba Abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.
Icyo Perezida Kagame atekereza ku bavuga ko bigoye kumusimbura
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abavuga ko bigoye kumusimbura bafite impamvu babivuga, gusa ko nta shingiro ryabyo. Ati “Abavuga ibyo bafite ibindi bashingiraho, ku mpamvu za politiki. Iyo mvugo nta kintu ishingiyeho. »
Perezida Kagame kandi yabajijwe impamvu hari abumva ko ibintu byose mu gihugu ari we byubakiyeho, ndetse abaturage bakavuga ko naba atagihari bizasaba kubaka bundi bushya.
Ibyo bigaruka cyane ku mvugo z’abaturage bamwe mbere gato y’uko Inteko Ishinga Amategeko yakira ubusabe bwabo bujyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame abe yakwemererwa kuyobora u Rwanda indi manda.
Ati “Ibintu si uko bikorwa. Icy’ingenzi ni uko twubatse uburyo buhamye kandi butazahungabana, Kagame yaba agihari cyangwa se adahari. Ibisekuru bishya by’Abanyarwanda byubatse imitekerereze itandukanye kandi bize n’amasomo menshi. Impungenge zanyu zari kugira ishingiro iyo Abanyarwanda baba ntacyo biyungura, bahora ahantu hamwe.”
Yakomeje agira ati “Ariko ibintu si uko biteye. Urebye nk’ubukungu bwacu, inzego zacu n’ubumenyi dufite, igihugu cyacu gitera imbere kandi mu buryo buzana impinduka. Nubwo Abanyarwanda bifuje ko nakomeza iyo miyoborere mu gihe runaka, izo mpinduka ntabwo zizarangirana n’ukugenda kwanjye. Ibyo ndabihamya.”
Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umubano w’u Rwanda na Israel ndetse n’u Burundi n’ibindi.
Perezida Kagame yaciye amarenga ko yongeye gutorwa ishobora kuba manda ye ya nyuma